Tshisekedi yageze muri Angola mu nama imuhuza na Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yageze i Luanda muri Angola, aho yitabiriye ibiganiro bimuhuza na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, bikayoborwa na mugenzi wabo wa Angola, Joâo Lourenço usanzwe ari umuhuza.

Biteganyijwe ko ibiganiro bihuza impande zombi bigamije kwigira hamwe uko byakemura kibazo cy’umwuka mubi umaze igihe no gushaka amahoro arambye.

Angola igaragaza ko ibiganiro bishobora gutanga umusaruro hagasinywa amasezerano yo guhagarika imirwano n’umutekano muke ukomeje mu Burengerazuba bwa RDC ndetse n’amahoro arambye.

Abakuru b’ibihugu bagiye guhura nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2024, intumwa z’ibihugu byombi nazo zari zahuriye i Luanda mu biganiro.

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibyo bihugu uko ari bitatu bari bakoze ku nyandiko y’amasezerano igomba gushyikirizwa abakuru b’ibihugu byabo.

Tshisekedi agiye muri Angola nyuma y’uko tariki ya 11 Ukuboza 2024, yabwiye imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ko u Rwanda ruri mu bikorwa byo gukura Abanye-Congo muri teritwari z’ingenzi za Kivu y’Amajyaruguru, rukabasimbuza abanyamahanga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatunguwe n’amagambo ya Perezida Tshisekedi, agaragaza ko ari mabi cyane kandi ko ashobora kwenyegeza urwango Abanye-Congo b’Abatutsi bagirirwa mu Burasirazuba bwa RDC.

Yagaragaje ko bitakumvikana uburyo Abanyarwanda bava mu gihugu cyabo gitekanye, bakajya gutura muri Kivu y’Amajyaruguru; ahantu umutekano wazambijwe n’intambara n’ubugizi bwa nabi bw’imitwe yitwaje intwaro irenga 200 irimo FDLR na Wazalendo.

Yatangaje ko Perezida Tshisekedi atari akwiye kuvuga aya magambo mu gihe ategerejwe i Luanda mu biganiro by’amahoro bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no mu karere muri rusange.

U Rwanda rwagaragaje ko abo yita abanyamahanga, ari Abanye-Congo barenga miliyoni 1,45 bari barahunze imirwano y’ihuriro ry’ingabo za RDC n’umutwe wa M23, basubiye mu ngo zabo muri Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byemezwa na raporo z’Umuryango w’Abibumbye.

Ibyo biganiro bije kandi bikurikira, Inama y’Abaminisitiri ya gatandatu yabaye ku wa 25 Ugushyingo, yasojwe hasinywe kuri raporo ikubiyemo ibikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe intumwa z’ibihugu byombi zemeranyije ko gahunda yo gusenya FDLR igizwe n’ibikorwa bizamara amezi atatu kandi bigakorwa mu byiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere kizamara iminsi 15 kizarangwa no gusesengura ibibazo uyu mutwe ushobora guteza, gutahura ibirindiro byawo n’aho ibikoresho byawo biri.

Advertisements

Icyiciro cya kabiri cy’iyo gahunda kizibanda ku bitero simusiga kuri FDLR n’imitwe iyishamikiyeho, hakazabaho isuzuma rihuriweho n’impande zombi mu gihe ibikorwa bizaba bikiba. Ubwo ni bwo u Rwanda ruzatangira gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho, na bwo hakorwe isuzuma ry’uko bizaba bikorwa.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top