Babiri batawe muri yombi bakekwaho gutera ubwoba uwarokotse Jenoside

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi, nyuma yo gutera ubwoba uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko iperereza rigikomeje

Yabitangaje ubwo yasubizaga ubutumwa bw’ukoresha urubuga rwa X wari washyize hanze ibaruwa bikekwa ko yandikiwe uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wasigaye ari wenyine kuko yiciwe abana barindwi n’umugabo.

Yagaragaje ko ibyo byabereye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Mushikiri, Akagari ka Bisagara mu Mudugudu wa Umutuzo.

Dr. Murangira B. Thierry yasubije ko icyo kibazo kiri gukurikiranwa.

Yatangaje ko abantu babiri bakekwa bamaze gutabwa muri yombi kandi ko iperereza rigikomeje.

Yagize ati “Icyo kibazo kiri gukurikiranwa, hari abantu babiri bafashwe bakekwa, iperereza rirakomeje.”

Bivugwa ko iyo baruwa yandikiwe uwitwa Mukarusine Makurata warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yayisanze yasizwe munsi y’urugi iwe mu rugo.

Bimwe mu bikubiye muri iyo baruwa

Ni ibaruwa yandikishijwe ikaramu y’umutuku, ikubiyemo amagambo yo gutera ubwoba ndetse no kugaragaza ko uwayandikiwe azagirirwa nabi.

Uwayanditse wakunze gukoresha amazina ya Harerimana, hari aho agaragaza ko uwo yandikiye ngo yihaye ibintu byo kubafungisha ariko ko yiteguye kumugirira nabi.

Ati “Ibintu mwihaye byo kujya mudufungisha buri munsi uko mubona iyi karamu iri gusa(umutuku) namwe ni ko muzasa. Ibyo mwihaye ngo muri abacikacumu ntabwo bikirya. Ndagira ngo nkubwize ukuri njyewe Harerimana ibyo wakoreye Papa nanjye nzabikwishyura kuko akebo kajya iwa mugarura.”

Uwo bikekwa ko yanditse iyo baruwa yahise ashyiraho na nimero ze za telefoni ashobora kubonekaho.

Ubwo umunyamakuru yakurikiranaga iyi nkuru yagerageje guhamagara izo nimero za telefoni zari zanditswe kuri urwo rupapuro ariko ntizacamo.

Uwanditse iyo baruwa, yakomeje yandika ko nubwo yafungwa nta kizamubuza gushyira umugambi we mubisha mu bikorwa ngo keretse gusa bamurashe.

Yasoje agira ati “Nsoje nkubwira ko ibyo wasomye byose nta kizahinduka nkiri muzima njyewe Harerimana.”

Perezida Paul Kagame na we aherutse kwamagana ubwicanyi bumaze iminsi bugaragara hirya no hino mu gihugu, bukorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo, bugahagarara burundu.

Advertisements

Mu mezi atatu ashize, mu turere dutandukanye tw’igihugu, hagiye hagaragara ubwicanyi bukorewe abarokotse Jenoside. Ubuheruka burimo ubwakorewe Karekezi Vincent wishwe ku itariki ya 18 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru, Ntashamaje Enatha wishwe ku itariki ya 19 Kanama 2024 mu Karere ka Ruhango, Uwimana Martha wishwe ku itariki ya 14 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru na Mukakanyamibwa Béatrice wishwe ku itariki ya 4 Kanama 2024 mu Karere ka Karongi.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top