Abasore 7 n’abagabo 2 bo mu Kagari ka Rwinzuki, Umurenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi bakekwaho kwiba abaturage batawe muri yombi, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gashonga.
Abo bantu bakekwaho ibyaha binyuranye birimo ubujura burimo ubutobora inzu z’abaturage ku manywa, kwiba imyaka mu mirima, urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, n’ibindi, batawe muri yombi.
Umuturage uvuga ko aherutse gutaha agasanga inzu ye bayitoboye batwaye ibiribwa, yabwiye Imvaho Nshya ko bafashwe ku busabe bw’abaturage b’aka Kagari ka Rwinzuki, kuko bari babazengereje, aho bajyaga bacurira imigambi yo kubiba mu tubari turi muri aka Kagari, ba nyira two babakingiye ikibaba kuko babaga bazi ko nibagurisha ibyo bibye bari bubibagurire inzoga bacuruza.
Ati: “Twari turemerewe rwose kuko twibwaga, tugataka ariko abo dukeka bakavuga ko ari ukubabeshyera. Ubwo ubuyobozi n’inzego z’umutekano bafataga bariya 9 hari ibyagaragaye bagiye batwiba, tukizera ko ubutabera buzakora akazi kabwo bakabigarura.”
Undi muturage yagize ati: “Hariya harimo insoresore zagiye zirangiza amashuri abanza ntizakomeza ayisumbuye, ziroha mu biyobyabwenge birimo n’urumogi, umubyeyi uvuze induru zikavuga, ku buryo natwe ababyeyi twari tumaze kurambirwa, bari hafi natwe kuzajya badukubita. Nibabatware duhumeke turebe ko Noheli n’Ubunani twazabirya dutuje.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha Niyibizi Jean de Dieu, yasobanuye uburyo bafashwemo kandi ko byavuye ku busabe bw’abaturage.
Ati: “Bamwe bari baragiye bafatirwa mu byaha binyuranye birimo ubwo bujura n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abanyatubari 3 babakingiraga ikibaba kuko babaga bazi ko baza kubagurira inzoga mu byo bibye bagurishije, utubari twabo turafungwa, bakazanacibwa amande, byazongera kugaragara ko baha icyuho abo bagizi ba nabi bagafungirwa burundu twabibabwiye.”
Yongeyeho ati: “Batanu mu batawe muri yombi bafatiwe muri kamwe muri utwo tubari mu masaha akuze y’ijoro bikekwa ko batanywaga kuko nta nzoga basanganywe, ahubwo bateguraga gahunda zo guhungabanya umutekano w’abaturage.”
Yavuze ko abo bose bafashwe ari abo mu Kagari kamwe ka Rwinzuki, bakoreraga ibyo byaha hirya no hino mu Murenge cyane cyane muri ako Kagari, icyari giteye impungenge cyane kikaba uko gutobora inzu cyangwa kwica inzugi ku manywa y’ihangu abaturage bavuye mu mirimo bagataha basanga bacucuwe utwabo, bikaba byari bimaze kuba ikibazo.
Yasabye abaturage kuba maso, bagacunga neza ibyabo, abo bakekaho ibikorwa bibi bakabatungira agatoki ubuyobozi hakiri kare kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba, ababyeyi babona abana babo bari mu ngeso mbi, babona babananiye bagatinyuka bakabwira ubuyobozi kugira ngo bubabafashe, ariko ikigendereye guhungabanya umudendezo w’abaturage cyose gikumirwe.