Suchir Balaji wahoze akorere ikigo OpenAI cyahanze ikoranabuhanga rya ChatGPT, yagaragaye yapfuye mu mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Balaji yapfuye mu mpera z’Ugushyingo amaze amezi atatu agaragaje ko ChatGPT ikoresha amakuru menshi y’abanditsi n’ibinyamakuru nta burenganzira bayihaye.
Bivugwa ko yari afite amakuru ahagije yashoboraga gutuma abarega ChatGPT babona ibimenyetso biyishinja mu nkiko, ku buryo Ikigo OpenAI gishinjwa kuba inyuma y’urupfu rwe nubwo Polisi yo yatangaje ko yiyahuye.
Advertisements
Balaji yapfuye nyuma y’igihe gito ahagaritse gukorera OpenAI, mu gihe icyo kigo cyo cyatangaje ko kibabajwe n’urupfu rw’uwahoze ari umukozi wacyo.