Niyibizi Ramadhan, umukinnyi wo hagati wa APR FC, yatangaje ko umwanya wa mbere Rayon Sports FC ifite muri Shampiyona y’u Rwanda utazaramba, yizeza abakunzi ba APR FC ko bazasubira kuri uwo mwanya.
Ibi yabivugiye kuri TV10 nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo Mukura VS ibitego 4-2, wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukuboza 2024.
Uyu mukino watangiye kugora cyane APR FC, kuko yatsinzwe ibitego bibiri na Mukura VS mu minota ya mbere. Ariko, APR FC yakomeje kwihagararaho, itsinda ibitego bine byatumye ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona.
Niyibizi yavuze ko gutsinda uyu mukino byaturutse ku bushake bw’abakinnyi ubwabo, kuko biyemeje gukosora amakosa bakoze mu gice cya mbere. Ati: “Umukino ni twe twawikiniye, ntabwo ari umutoza. Twize ku makosa twakoze mu gice cya mbere kuko tutari twarebye neza uburyo Mukura iri gukina. Mu gice cya kabiri twize amayeri yo kuva mu makosa kandi mwabonye ko byatanze umusaruro.”
Niyibizi kandi yavuze ko nubwo Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona, nta gihamya ifite ko izakomeza ku mwanya wa mbere. Ati: “Rayon Sports ni ikipe nziza, ariko kuba ituri imbere nta garanti bifite kuko iri ku mwanya wacu. Ndizeza abakunzi ba APR ko bizarangira turi ku mwanya wa mbere.”
Kugeza ubu, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 25 mu mikino 12 imaze gukina, mu gihe Rayon Sports iyirusha amanota umunani, nyuma yo gukina imikino 13.
Ramadhan aransekeje 🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣 ngo umwanya Rayon iriho ni uwabo? Koko???????? Nonese ko abyivugira ko bamaze gukina imikino 12, bafite amanota 25, Rayon ikaba imaze gukina 13, ifite amanota 33, ubwo yumva niyo uwo mukino w’ikirarane bawutsinda, ko bahita bagira 28, bazaba baduciyeho????? Ibi avuga ntawamutera ibuye kuko nibwo buryo afite bwo kwikura mu isoni n’ ikimworo byo kuba batari kumwanya wambere. Wenda navuge ko bagiye gukora iyo bwabaga bakareba ko kubw’ amahirwe uwo mwanya bawujyaho, ark ibyo kuwubafatira rwose yibeshya abafana ejobundi nabo bake yarafite batazamuvaho babuze ibyo yabijeje.
Hello 👋! Niyibizi ndemeranya nawe kuko uko bigaragara Ikipe yacu yamaze kugaruka muri champion Kandi birazwiko igikombe Ari icyacu . Rero kuba Mukeba wacu Rayon irimo kuturusha ariya manota nayo urabizi ko ntakizere gihagije ifite mukugumana umwanya wa mbere.