Ku wa 13 Ukuboza 2024, abagore babiri bo mu muryango FEMEN uharanira inyungu z’abagore, bigaragambirije imbere y’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye (Loni) biherereye i Genève mu Busuwisi, banenga uyu muryango ku kudakora ibihagije mu guhagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine.
Aba bagore bari bambaye ubusa ku gice cyo hejuru, bafite amagambo yamagana u Burusiya yanditse ku mibiri yabo. Bavugaga ko Loni idakora ibihagije mu guhagarika iyi ntambara, basaba ko uyu muryango wakora uko ushoboye ukabihagarika.
Mu gihe bigaragambyaga, bangije ikibumbano kiri imbere y’ibiro bya Loni kigaragaza ingaruka mbi z’ibisasu. Bakoresheje urukero baragiharura, banasiga irangi ku bice bimwe byacyo.
Nk’uko byatangajwe na The Associated Press, polisi ya Genève yahise itabara, ibata muri yombi by’igihe gito.