Dipolomate yabaye man of the match, Jado Castar atsinda hatric: Amafoto aryoheye ijosho y’umukino abanyamakuru b’imikino banyagiyemo abaraperi

Ku mugoroba wo ku wa 17 Ukuboza 2024, ku kibuga cya Canal Olympia, habereye umukino w’agaciro hagati y’abaraperi n’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda. Uyu mukino wari ugamije kumenyekanisha igitaramo giteganyijwe ku wa 27 Ukuboza 2024, kikazabera kuri icyo kibuga cya Canal Olympia, giherereye ku Musozi wa Rebero.

Umukino wabaye mu buryo bw’icyubahiro, ariko warangiye abanyamakuru b’imikino batsinze abaraperi ibitego 7-2. Nyamara, abakurikiranye uyu mukino bavuze ko atari umwanzuro w’imikino gusa, ahubwo wari n’umwanya wo kugaragaza uburyo abaraperi n’itangazamakuru bashobora gukorana neza nyuma y’imyaka myinshi y’ibibazo mu mubano wabo.

B Threy, umwe mu baraperi bagaragaye ku kibuga, yashimye uyu mukino, avuga ko ibikorwa nk’ibyo bikwiye kubaho kenshi kugira ngo abaraperi n’abanyamakuru bashobore kongera kuganira no gusobanukirwa neza imikorere y’umuziki. Yavuze ko mu myaka yashize, umubano w’abaraperi n’itangazamakuru utari mwiza, ariko ko ibi bihe bigeze aho bashobora gukorana mu buryo butandukanye.

Ku rundi ruhande, Bull Dogg we yashimye uruhare rw’abashoramari mu gufasha abaraperi ndetse n’abandi bahanzi. Yavuze ko hari igihe abantu bavugaga ko abaraperi badashobotse, ariko ubu ari ho batangiye kubona ubushobozi bw’abaraperi, ndetse bagamije gukora igitaramo kizitabirwa n’abantu benshi. Yongeyeho ko bashaka ko iki gitaramo kizaba icy’umutekano, kizasozwa neza nk’uko byagenze mu bindi bikorwa by’ubuhanzi byashize.

Ku ruhande rw’abanyamakuru, Jado Castar yavuze ko imikino n’imyidagaduro bitakwiye gufatirwa nk’ibintu bitandukanye. Yagize ati “Imikino n’imyidagaduro ntabwo bikunda kuba byatana, ahubwo na hano iwacu babishyiremo imbaraga.” Yagarutse ku kubihuza n’imyidagaduro, avuga ko abantu benshi ku Isi bataragera aho batagira aho bahurira na siporo cyangwa ubuhanzi, bityo ko bizaba byiza mu gihe hagaragara imikoranire hagati ya siporo n’umuziki.

Advertisements

Uwo mukino wagaragaje uburyo abaraperi n’abanyamakuru bashobora gukorana neza, bagamije guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda. Byumvikanye ko, mu rwego rwo kuzamura umuziki no guha urubyiruko ibyiza, hazakomeza gahunda zihuza abantu baturutse mu nzego zitandukanye. Aha, igitaramo cya ‘Icyumba cya Rap’ cyitezweho kwerekana umuvuduko w’umuziki w’abaraperi ndetse no guteza imbere ubuhanzi bwo mu gihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top