Abafana ba Rayon Sports bandikiye ibaruwa perezida wayo bamusaba gusubizwa amafaranga batanze kuri iyi kipe ubwo yayoborwaga na Sadate

Abafana ba Rayon Sports FC bandikiye Perezida wa Rayon Sports FC basaba gusubizwa amafaranga batanze ku buyobozi bwa Munyakazi Sadate mu gihe yari ayoboye iyi kipe kuva mu 2019 kugeza mu 2021. Mu bibazo bashyize ahagaragara, harimo amafaranga yiswe “Prime” ndetse n’andi yakoreshejwe kwishyura abakinnyi batigeze bakinira ikipe.

Ibi bibazo byaje mu gihe Munyakazi Sadate na we yari amaze kwandika asaba ibiganiro ku mafaranga agera kuri miliyoni 85 Frw avuga ko yagurije ikipe mu gihe cy’ubuyobozi bwe. Iki kibazo cyafashe indi ntera nyuma y’aho Ubuyobozi bwa Rayon Sports busohoye itangazo rivuga ko nta kimenyetso kigaragaza uwo mwenda mu ihererekanyabubasha ryabaye hagati ye na komite nshya mu mwaka wa 2020.

Munyakazi Sadate, wabaye Perezida wa Rayon Sports kuva ku wa 14 Nyakanga 2019 kugeza ku wa 2021, yavuze ko amafaranga yishyuza yashingira ku masezerano yo gucuruza ibirango by’ikipe no gushakira ikipe abafatanyabikorwa, ibyo yemeza ko byakozwe biciye muri kompanyi ze ebyiri, MK Sky Vision Ltd na Three Brothers Marketing Group Ltd. Aya masezerano yagiyeho mbere y’uko aba Perezida w’iyi kipe, mu mwaka wa 2019.

Sadate yanditse ibaruwa asaba ibiganiro na Perezida w’Umuryango Rayon Sports ku birebana n’amasezerano bafitanye ndetse n’umwenda avuga ko bamufitiye. Iyi baruwa yavuze ko yari igamije gukemura ibibazo mu mahoro. Nyuma yo gusoma iyi baruwa, Perezida w’umuryango Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko nta mpamvu yo guhura na Sadate kuko nta kimenyetso kigaragaza ko Rayon Sports imufitiye umwenda.

Twagirayezu yavuze ko mbere yo kwandika ibaruwa, Sadate yari gushaka uburyo avugana n’abo bakoranye mu buyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo ibisobanuro bye bishakirwe umuti. Yongeyeho ko ibyo Sadate yanditse byibanda ku bikorwa byabaye mu gihe yari Perezida, bigaragaza ko nta mpamvu yatuma ikipe imwishyura amafaranga avuga.

Ibi bibazo byose byatumye abafana ba Rayon Sports na bo bandika ibaruwa basaba ko nabo bishyurwa amafaranga yose batanze ku buyobozi bwa Sadate. Basaba ko hakorwaho iperereza ryimbitse ku micungire y’ikipe muri icyo gihe, cyane cyane amafaranga yishyuwe abakinnyi batigeze bakinira ikipe n’andi mafaranga yagaragaye nkataye agaciro.

Twagirayezu Thaddée yashimangiye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ibe mu murongo w’ubucuruzi bunoze, kandi ikibazo cya Sadate kirakemurwa mu buryo bunoze mu gihe hari ibimenyetso bishya byagaragara.

Advertisements

Nubwo Sadate yagaragaje ko akwiye kwishyurwa, uyu mwuka utari mwiza hagati ye n’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports uracyakurikiranwa n’abakunzi b’iyi kipe. Mu gihe ibyo abafana basabye byaba byitaweho, iki kibazo gishobora gufata indi ntera mu gihe cyose impande zombi zitaregeranye muburyo bw’amahoro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top