Apfuye habura iminsi 4 ngo akore ubukwe! Umunyamakuru wari ukunzwe kuri Radio/Tv 10 yapfuye

Pascal Habababyeyi, umunyamakuru wakoreraga Radio/Tele10 Group, by’umwihariko Radio 10, yitabye Imana mu buryo butunguranye. Yari azwi cyane ku kiganiro cya weekend aho yasuzumaga amakuru yaranze icyumweru.

Amakuru avuga ko Pascal yajyanwe mu bitaro ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2024, ari muri koma, ariko nyuma yaje gushiramo umwuka. Uru rupfu rwaje mu gihe yari yitegura ubukwe bwe bwari buteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 26 Ukuboza 2024.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’ibitaro bya CHUK, Prof. Nyundo Martin, yemeje ko Pascal yari ashinzwe Itumanaho muri ibi bitaro, akaba yitabye Imana azize uburwayi butunguranye. Na we yashimangiye ko urupfu rwa Pascal rwabaye inkuru ibabaje cyane ku muryango wa CHUK.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Tele10 Group, Augustin Muhirwa, yavuze ko amakuru y’ibanze yabonye yerekana ko Pascal yazize uburwayi butihutirwa bwatunguye buri wese.

Oswald Mutuyeyezu, umunyamakuru mugenzi wa Pascal wakoranaga na we kuri Radio 10 na TV10, yavuze ko urupfu rwa Pascal rwamushenguye cyane, kuko yari inshuti ye magara. Yagize ati:

“Inkuru nabwiwe mu gitondo ntabwo nayemeraga, kuko kugeza ejo nta kibazo yari afite. Pascal yari umuntu w’imfura, witanga, kandi witwara neza muri byose. Twakoranye ikiganiro Ahabona kuva mu 2018, tukagikora buri weekend nta n’umwe usiba.”

Yongeyeho ko Pascal yari amaze amezi make yerekeje muri CHUK nyuma yo gukorera mu Bitaro bya Rutongo aho yari ashinzwe Inozamubano.

Mutuyeyezu yasobanuye ko Pascal yari umwana w’umuhungu wenyine wa nyina, akaba afite mushiki we gusa. Yagize ati: “Ibi ni ibintu byambabaje cyane kuko Pascal yari umuntu wanjye wa hafi. Twasangiye byinshi, kuva mu kazi, imikino, kugeza ku buzima busanzwe. Gupfusha umuntu nk’uyu ni igihombo gikomeye.”

Pascal Habababyeyi yari umuntu uzwiho gukora umurimo we neza no gushyira umutima mu byo akora. Yari afite impano yo gusobanura amakuru mu buryo bwimbitse, akoresha ubushishozi no kugaragaza ishusho y’ukuri ku byabaye.

Urupfu rwe rwateye agahinda mu nshuti, umuryango, no mu banyamakuru bagenzi be, by’umwihariko abo bakoranaga muri Tele10 Group. Ni inkuru ikomeye kuri Radio 10, kuko Pascal yari umwe mu batangazamakuru bafite uruhare runini mu biganiro bikunzwe cyane.

Advertisements

Umuryango wa Pascal uritegura kumuherekeza mu cyubahiro, mu gihe ubukwe yari yarateguye bwasigaye nk’umugambi utashobotse. Nta gushidikanya, azibukwa nk’umunyamakuru w’imfura n’umuntu wari ufite icyerekezo mu kazi ke no mu buzima bwe bwite.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top