Urupfu rw’umunyeshuri Keza Sonia wigaga muri Kayonza Modern School rukomeje guteza uruntu runtu – Umuryango we urasaba ko Meya wa Kayonza yegura bitewe n’amagambo yatangaje

Nyakwigendera Keza Sonia, w’imyaka 16, wiga mu Ishuri rya Kayonza Modern School, yitabye Imana ku itariki ya 15 Ukuboza 2024. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwatangaje ko bishoboka ko uyu mwana yiyahuye, ariko umuryango we wahakanye aya makuru, uvuga ko nta mpamvu n’imwe yari gutuma yifatira icyemezo cyo kwiyambura ubuzima. Umuryango kandi wamaganye amakuru yatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere, usaba ko ayanyomoza.

Amakuru y’itangiriro y’urupfu rwa Keza yageze ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mwana yapfuye nyuma yo kurembera ku ishuri. Bivugwa ko yari yasabye uruhushya ngo ajye kwivuza, akarwimwa n’ubuyobozi bw’ishuri. N’ubwo ababyeyi be ngo bagerageje kumujyana kwa muganga, ubuyobozi bw’ishuri bwabakomye imbere. Ubuyobozi bw’Akarere bwaje gusohora itangazo rivuguruza ibi bivugwa, bemeza ko umwana atigeze arangaranywa.

Mu butumwa bwatanzwe ku rubuga rwa X, ubuyobozi bw’Akarere bwagize buti: “Ibivugwa muri ubu butumwa binyuranye n’ukuri. Ikibazo cyakurikiranywe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’izindi nzego, bigaragara ko umwana yiyahuye. Ubuyobozi bw’ishuri bwaramuvuje kandi ababyeyi babimenyeshejwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco, mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, yavuze ko bishoboka ko urupfu rwa Keza rwatewe n’amakimbirane mu muryango we. Yagize ati: “Ikigaragara ni uko hari amakimbirane mu muryango, ashobora kuba yaranabaye n’inkomoko y’icyo cyemezo umwana yafashe.”

Aya magambo yateje uburakari mu muryango wa nyakwigendera. Mu muhango wo gushyingura Keza, umukuru w’umuryango we yatangaje ko umuryango wabo nta makimbirane wagiraga kandi ko ibyo ubuyobozi buvuga bidafite ishingiro.

Mu gushyingura nyakwigendera, umuvugizi w’umuryango we yavuze amagambo akomeye arwanya amakuru yatangajwe n’ubuyobozi. Yavuze ko Keza atigeze yiyahura, ashingiye ku buhamya bw’abamubonye bwa nyuma. Ati: “Ijambo rya nyuma yavuze ni ukutaka ahamagara mama we. Nta muntu wiyahura ataka ahamagara nyina.”

Uyu mukuru w’umuryango yanze amafaranga yatanzwe n’ishuri ryigagaho Keza nk’ikimenyetso cy’akababaro, avuga ko badakeneye amafaranga yabo. Yavuze kandi ko atazatuza kugeza Umuyobozi w’Akarere yeguye ku mwanya we kubera gutangaza amakuru atari yo.

Umukuru w’umuryango wa nyakwigendera yavuze ko mu bihugu byateye imbere, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yakabaye yeguye ku mwanya we. Yashimangiye ko amagambo yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere asa no gushinyagura ku muryango wabuze umwana. Ati: “Mu Burayi, iyo umuyobozi atangaje amakuru nk’aya adafitiye gihamya, arareka akazi. Meya w’Akarere ka Kayonza arashinyagura, kandi ibyo ntituzabyihanganira.”

Advertisements

Nyuma y’uru rupfu, inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza impamvu yatumye Keza yitaba Imana. Abanyarwanda benshi bakomeje kugaragaza akababaro kabo kuri uru rupfu, basaba ko ukuri kuvanwa mu iperereza kwatangazwa ku mugaragaro, ndetse n’ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top