APR FC iri mu biganiro byo kugura rutahizamu Hicham Boussefiane, ukomoka muri Maroc, usatira aca ku ruhande rw’iburyo. Uyu mukinnyi w’imyaka 25, ubu akinira ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc, ariko yabanje gukinira Malaga CF yo muri Espagne.
Amakuru yizewe avuga ko Transfermarkt, urubuga ruzwi mu gukurikirana agaciro k’abakinnyi, rutangaza ko Boussefiane afite agaciro ka €25,000.
APR FC ikomeje kureba uko yateza imbere ubusatirizi bwayo mu mikino ya phase retour, aho uyu mukinnyi ashobora kwisanga yambaye umwenda w’umweru n’umukara w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Ibiganiro hagati y’impande zombi birakomeje, kandi biravugwa ko uyu mukinnyi ashobora kwemezwa mu gihe ibiganiro byarangira neza.
Iki gikorwa cya APR FC ni ikimenyetso cy’uburyo ikomeje gushaka abakinnyi bafite ubunararibonye no ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo kwitwara neza mu marushanwa y’imbere mu gihugu no ku rwego rw’Afurika.