Nyuma yo gusezera kwa Kazungu Claver, umunyamakuru Sam Karenzi nawe yamaze gutangaza ko atakiri umukozi wa Fine FM, aho yari amaze imyaka itatu akorera.
Uyu munyamakuru w’imikino wamamaye cyane mu biganiro bikunzwe na benshi, yasezeye bagenzi be mu buryo butunguranye, ahamya ko agiye gukomeza ibikorwa bye bwite. Mu minsi ishize, urubuga IGIHE rwari rwatangaje ko Sam Karenzi ari mu myiteguro yo gutangiza Radiyo ye, amakuru yongeye gushimangirwa n’uku gusezera kwe.
Sam Karenzi yari umwe mu bayoboye ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rwa Siporo, cyakorwaga na Muramira Regis, Ricard, Mukeshimana Samillah, na Kazungu Claver, uyu nawe uherutse gusezera nyuma y’ukwezi kumwe gusa akorera Fine FM.
Mu butumwa bwe bwo gusezera, Karenzi yashimiye Fine FM uburyo yamuhaye umwanya wo gutanga umusanzu mu iterambere ry’itangazamakuru ry’imikino. Ati, “Ndashimira abakozi ba Fine FM ku bufatanye bwiza twagiranye mu myaka itatu ishize. Ndi gushaka indi nzira yo guteza imbere itangazamakuru ryacu mu buryo butandukanye.”
Abakunzi ba Karenzi n’abakurikira ibiganiro bye bategerezanyije amatsiko radiyo ye nshya, biteganyijwe ko izafasha guteza imbere itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda, ari nako yongera guha amahirwe mashya abanyamakuru bo muri uru rwego.