Fine FM, imwe mu maradiyo akunzwe cyane mu Rwanda kubera ibiganiro byayo by’imikino, yatangaje ko Kazungu Clever na Sam Karenzi, bari mu banyamakuru bakomeye bayikoragaho, batakibarizwa muri iyi radiyo. Aba banyamakuru batandukanye na Fine FM mu mpera z’icyumweru gishize, bityo guhera muri iki cyumweru ntabwo bazongera kumvikana kuri iyi radiyo.
Nubwo benshi bibazaga uko ikiganiro cy’imikino cy’uyu wa Mbere, tariki ya 30 Ukuboza 2024, kizaba kimeze nyuma y’iki gihombo, cyakomeje nk’ibisanzwe. Cyakozwe na Mutsindarwejo Jolie na Niyonkuru Frank, basanzwe bakora ibiganiro by’i Burayi kuri Fine FM.
Muramira Regis, umwe mu bayobozi ba radiyo, yatangaje ko hari indi gahunda yo gukomeza kunoza iki kiganiro. Yavuze ko hateganyijwe undi munyamakuru w’inararibonye uziyongera muri iki kiganiro. Mu magambo ye yagize ati:
“Hari n’undi ubimazemo igihe uzaza kandi ikiganiro kizagumaho gishikamye.”
Nubwo bimeze bityo, Muramira yanavuze ko impinduka zose zizanamo ingorane, by’umwihariko ko abanyamakuru bashya bashobora kutagira ubushobozi bwo kuvuga ukuri kwose, ibyo yise “kugendera ku magi.” Yagaragaje ko gutandukana na bagenzi be atari ikibazo gikomeye, kuko impinduka ari ibisanzwe mu kazi.
Ati: “Buri umwe hari impamvu y’ingenzi abantu bamukundiye. Abantu bafite ingingimira bahumure Urukiko rw’Ubujurire ruzagumaho kandi ntiruzavaho.”
Yakomeje agaragaza ko buri munyamakuru wakoraga kuri Fine FM yagiye agira uburyo bwe bwihariye bwo gukundwa n’abakunzi b’imikino. Yongeyeho ko abamaze gutandukana na radiyo bazakomeza gukorera ahandi.
Biravugwa ko Sam Karenzi, Kazungu Clever, na Ishimwe Ricard bazakomereza akazi kuri radiyo nshya yatangijwe na Sam Karenzi, mu gihe Fine FM ikomeje gushimangira ko ibiganiro byayo bizaguma bikomeye nubwo hari impinduka.