Rutahizamu wa Rayon Sports uturutse muri Cameroun yaraye ageze i Kigali

Umunya-Cameroon Aziz Bassane Kalougna, rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports, yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma yo kujya mu biruhuko iwabo muri Cameroon. Yahagurutse i Kigali ku wa 23 Ukuboza 2024, ngo ajye kwizihiza iminsi mikuru y’impera z’umwaka hamwe n’umuryango we, ariko igenda rye ryakurikiwe n’amakuru y’ibibazo by’amafaranga hagati ye n’ikipe akinira.

Aziz yahise avugwaho ko arimo kwishyuza Rayon Sports amafaranga angana n’ibihumbi umunani by’amadorari (8,000 USD) yari imusigayemo ubwo yasinyaga amasezerano. Iki kibazo cyari giteye impungenge abafana, ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwihutiye kumwishyura ayo mafaranga yose kugira ngo hatagira icyangiza umwuka mwiza mu ikipe.

Byongeye, Rayon Sports yatangaje ko imishahara y’abakinnyi bose nayo yamaze kwishyurwa nta kibazo gisigaye. Ibi byafashije guhosha amakuru yari atangiye gukwira avuga ko hari umwuka mubi hagati y’umukinnyi n’ubuyobozi bw’ikipe.

Ku wa 30 Ukuboza 2024, amafoto ya Aziz agaruka i Kigali yagiye hanze, agaragaza ko yiteguye gusubira mu myitozo hamwe n’ikipe. Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024, abafana bitezwe kumubona ku kibuga ubwo Rayon Sports izakomeza imyitozo yitegura umukino ukomeye izakina na Police FC ku wa 3 Mutarama 2025.

Aziz Bassane, umwe mu bakinnyi bafatiye runini Rayon Sports, amaze gufasha cyane mu busatirizi bwayo, kuko afite ubuhanga mu kwiruka, gucenga, no gutera amashoti akomeye. Ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu gutsindisha ikipe, bikaba bituma abafana bamwizera nk’umukinnyi w’ingenzi mu rugamba rwa shampiyona.

Advertisements

Rayon Sports ikomeje kwerekana imbaraga muri shampiyona y’u Rwanda, aho iyoboye urutonde n’amanota 33, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 25. Gukomeza kwitwara neza kwa Aziz n’abagenzi be bizagira uruhare runini mu kwemeza ko iyi kipe ikomeza kuba ku isonga no kugera ku ntego yayo yo kwegukana igikombe.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top