Abanyamakuru b’imikono, Mihigo Saddam na Aime Niyibizi bashyize umucyo ku makuru yatangajwe ko berekeje kuri Fine FM gusimbura Sam Karenzi na Kazungu Clever

Mu gihe ikinyamakuru IGIHE cyatangazaga ko Niyibizi Aimé na Mihigo Saddam berekeje kuri Fine FM mu kiganiro gishya cyitwa “Urukiko rw’Ubujurire,” Saddam yanyomoje aya makuru abinyujije kuri Instagram ye. Yagize ati:

“Dear Igihe official na Igihe sport, kuki mukora ibintu nk’ibi mudahagazeho muba mugamije iki muri macye? Uwabahaye aya makuru mumubaze abereke aho navuganiye nawe. Nitandukanyije n’aya makuru ku mugaragaro. Ndi umukozi wa radio Umwezi FM by’igihe kirekire.”

Aya magambo yashimangiye ko amakuru yanditswe na IGIHE atari ukuri. Ku rundi ruhande, Niyibizi Aimé, binyuze kuri konti ye ya Instagram, nawe yagaragaje ko ayo makuru ari ibinyoma, agira ati:“Fake news.”

Advertisements

Ibi byatumye abantu benshi bibaza ku nkomoko y’ayo makuru n’impamvu zatumye IGIHE iyatangaza hatabanje kubaho kugenzura bihagije. Ni inkuru ikomeje gukurura impaka, aho abareba iby’imyidagaduro bagaragaza ko bakeneye ukuri kugira ngo birinde gukwirakwiza amakuru adafite ishingiro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top