Rayon Sports FC yahaye akazi Hategekimana Corneille nk’umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, asimbuye Umunya-Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa, wari watandukanye n’ikipe. Ayabonga, wari wagiye mu biruhuko iwabo, yaje gusaba gutandukana na Rayon Sports aho kugaruka kuyifasha kwitegura imikino isoza igice kibanza cya Shampiyona.
Mu gihe ibi byari bikiri bishyashya, Rayon Sports yahise itangaza Hategekimana Corneille nk’umutoza mushya ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi. Uyu mutoza yari asanzwe azwi muri iyi kipe, aho yayitoje mu 2019, icyo gihe afatanya n’Umutoza Mukuru Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo, uzwi nka Robertinho, wagize uruhare mu kugaruka kwe.
Mu biganiro bye n’abakinnyi, Hategekimana yabijeje ubufatanye no gushyira hamwe kugira ngo ikipe ikomeze kwitwara neza. Yagize ati: “Ibihe byiza ikipe irimo ntibikwiye gusubira inyuma, ahubwo bigomba kurushaho kuzamuka. Nidushyira hamwe, tuzabasha kugera ku ntego zacu.”
Hategekimana na Robertinho kandi bafatanyije muri Simba SC yo muri Tanzania, ibintu bishimangira ubufatanye bwabo. Rayon Sports FC kuri ubu iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 33, nyuma y’umunsi wa 15.