“Bikabije twatandukana n’umutoza” Perezida wa FERWAFA nyuma yo gukomoza ku mutoza w’Amavubi, yagarutse kuri Rafael York na Hakim Sahabo batagihamagarwa

Mu mwaka ushize, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi,’ Frank Torsten Spittler, yamenyesheje ko imyitwarire mibi ari yo mpamvu nyamukuru yatumye atongera guhamagara abakinnyi Rafael York na Hakim Sahabo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Spittler yahagaritse aba bakinnyi igihe kitazwi, ndetse kugeza amasezerano ye arangiye, ntabwo yigeze abagarura mu ikipe, n’ubwo benshi bababonaga nk’abafite ubushobozi bwo kuba intwaro zikomeye mu guhangana n’abakeba.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, yagarutse kuri iki kibazo abinyujije mu kiganiro kuri B&B Kigali FM. Yashimangiye ko aba bakinnyi badaciwe burundu mu Ikipe y’Igihugu.

Yagize ati:”Gucibwa byo ntibishoboka. Bariya ni abakinnyi bakiri bato kandi muri ubwo buto bwabo bakoramo n’amakosa. Rimwe na rimwe bagira ikinyabupfura gike cyangwa utundi tubazo utwo ari two twose. Njye ndi umurezi, baravuga ngo udakosa n’udakora, ariko habaho uburyo bwo gukosora amakosa.”

Yongeyeho ko buri wese agira uburyo bwo kuyobora ikipe kugira ngo igire ikinyabupfura n’umurongo. Gusa, yavuze ko guca abakinnyi burundu bitaba ari igisubizo, ahubwo hakwiye gushakwa uburyo bwo kunoza imyitwarire yabo.

“Iyo ikibazo cy’abakinnyi gikomereye igihugu aho kubyungukiramo, igihe cyagera umutoza akagenda aho kugira ngo ubusugire bw’ikipe buhungabane. Ariko ntabwo ibyo bikwiye kuba ishingiro ryo kubangamira inshingano z’umutoza.”

Munyantwali yavuze ko FERWAFA izakomeza kwubaha ububasha bw’umutoza mu guhitamo abakinnyi no kuyobora ikipe. Gusa, ashimangira ko abakinnyi nka York na Sahabo ari bato kandi bafite amahirwe yo gukinira igihugu mu gihe kizaza.

Ati: “Abakinnyi ni bato, bazakinira u Rwanda ibyo ari byo byose. Nta wavuga ko baciwe burundu, kandi n’undi mutoza waza yazajya yitwara kimwe.”

Usibye Rafael York wa Gefle IF na Hakim Sahabo wa Standard Liège, undi mukinnyi utongeye guhamagarwa ni Byiringiro Lague wa Sandviken IF. Umutoza Spittler yagiye agaragaza ko imyitwarire y’abakinnyi yagira uruhare rukomeye ku myanzuro afata mu guhitamo abakinira Amavubi.

Advertisements

Ibi byagaragaje ko, mu gihe FERWAFA ikomeje gushyigikira imyitwarire myiza no kunoza ubuyobozi bw’ikipe, hakwiye no gushyirwaho gahunda zafasha abakinnyi b’abanyarwanda kumenya inshingano zabo mu rugamba rwo kuzamura umupira w’amaguru mu gihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top