Ibanga ryo guhangana n’umubabaro

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Medical News Today bugaragaza ko 14.3% by’impfu zigaragara ku Isi zifitanye isano n’indwara zo mu mutwe, zirimo agahinda gakabije n’umuhangayiko biterwa n’intimba y’igihe kirekire, naho abagera kuri 20% bakicwa n’indwara zaje nk’ingaruka zirimo n’umutima.

Bimwe mu bihe bigora abantu kwakira mu buzima bwabo harimo kubura abantu, inyamaswa cyangwa ibintu bakunda urukundo rwinshi, umubabaro bahura na wo ukabangiriza bitewe n’igihe bawumarana.

Wabuze umubyeyi wakwibarutse bitunguranye cyangwa arwaye, umuvandimwe cyangwa inshuti arapfuye, wanyuze mu buzima bubi bugoye kwibagirwa? Ibyo byose ndetse n’ibindi, bigushyira mu kiriyo n’agahinda kenshi bidashira.

HealthForTeen, ikinyamakuru cyibanda ku buzima n’inkuru z’ingimbi n’abangavu, gisobanura inzira zo kwigobotora agahinda nk’ako mbere y’uko kakwangiza.

1.       Akira ibihe by’umubabaro urimo

Muri kamere ya muntu kubabara bisimburana no kwishima, ariko ubitekerejeho neza wasanga ubirwanya, rimwe na rimwe ukubajije uko wiyumva ukavuga ko umeze neza, nyamara mu mutima ushira wumva.

Intambwe ya mbere mu guhangana n’agahinda cyangwa umubabaro ugashira vuba ni ukwiyumvisha ko ntacyo bitwaye kubabara no kwibuka ibyakubayeho, wabishobora ukanarira.

Ibi bituma wakira ibyabaye vuba aho kubihunga wiha imbaraga udafite, bikajya bikugaruka mu nyuma. Mu bihe byo kubabara, ntukwiye kwigunga, ugomba kuganira n’abandi cyane cyane abagukunda nawe ukunda, ukababwira uburyo bikugoye kubyumva, bakagufasha kwishima, ubundi agahinda kagashira vuba.

2.    Nta nzira nziza cyangwa mbi zo kubabara

Uzabona umuntu aboroga no hagati y’imbaga y’abantu wenda kubera yagize ibyago, undi akajya kurira aho nta n’umwe umureba cyangwa akagira ikiniga ntarire.

Ibi bigaragaza ko nta buryo bwiza cyangwa bubi bwo kubabara kuko biterwa n’imiterere y’umuntu ndetse n’uburyo agaragazamo amarangamutima.

Hari n’abandi bantu bafata urugendo rwa kure bakajya kuruhuka mu mutwe, umubabaro ukagabanuka. Bitewe n’imiterere yawe, jya wibohora amarangamutima uyagaragaze mu buryo bwawe utarebeye ku bandi, bizagufasha kwiyakira vuba.

3.    Garagaza ibyiyumviro byawe mu gihe gikwiriye

Igihe wumva witeguye kuvuga akari kumutima wawe, bwira abantu ubona bakumva agahinda kawe, bagufashe  kwiyakira. Aha twavuga inshuti yawe wizeye ishobora kubabarana nawe.

Bamwe bitiranya ibintu kuko babwiwe ko kuganiriza abantu ku gahinda kabo biruhura. Ni byiza kubanza kubitekerezaho kuko hari abashobora kukumvira ubusa cyangwa bakakubwira amagambo mabi akongerera umubabaro.

Byakubayeho kubwira umuntu ibikubabaje nko kubura umubyeyi akagusubiza ati “Mwebwe muracyarira? Abafite ababyeyi se ni bangahe? Abantu barapfa abandi bakavuka”.

Igihe cyo kuvuga kuri wowe ni cyo ariko wenda wibeshye k’uwo wabwiraga.

4.    Ganiriza abo mudahuje akababaro

Iyo uganira n’abantu muhuje akababaro ntawakomeza undi, ahubwo muguma mu nkuru zimwe mukarira ntawe uhoza undi. Kuganiriza umuntu utari mu bihe by’akababaro agufasha gusubira mu bihe byo kwishima ndetse ibyawe akabyumvira ku murongo wabyo.

Umubabaro ushobora kukurenga ndetse wararanganya amaso ukabona nta muntu wakwizera mu biganiro, aha wakwegera abahuguriwe kumva amarangamutima y’abantu nk’abaganga.

5.  Rema ibihe bihoraho byo kwibuka ibyakubayeho

Uzasanga abantu bafata igihe cyo kwibuka umuntu wapfuye wari ingenzi mu buzima bwabo, abandi baganira ku bihe by’akababaro banyuzemo naho abandi babyandika mu makayi y’ibanga basoma biherereye.

Iyi ni inzira yo gukomera no guhangana n’ibihe bitoroshye. Ibihe bikomeye twanyuzemo bitwibutsa ko nta mudendezo uba ku Isi, bikaturinda no kwirara mu bihe byiza turimo.

Advertisements

Inkuru zikomeye zifasha n’abazumva, kuko usanga bamwe baraciye mu bindi bihe na byo bitoroshye bakabyihererana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top