Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uragenda utera imbere hirya no hino! Ni ibyo gushimira cyane ndetse hakanashimirwa ababigizemo uruhare, nkubu mu Rwanda iyo bigeze kuri iyi ngingo yo gushimira abagize uruhare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hahita hatekerezwa cyane kuri Aime UWIMANA, Alex DUSABE, Patient BIZIMANA, Theo BOSEBABIREBA N’abandi. Ibi rero no mu gihugu cy’abaturanyi cy’uburundi Niko bimeze kuko usanga hari ababishimirwa cyane barimo Umushumba Apollinaire HABONIMANA
Kugeza ubu hari abandi bahanzi bahari ndetse bafasha imitima y’abenshi kubera ibihangano byabo ndetse bigatuma bakurikirwa n’abantu benshi cyane, ariyo mpamvu uyumunsi tugiye kubagezaho urutonde rwabahanzi bakomeye i Burundi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uko bakurikirana.
Uru rutonde ruriho abahanzi 6 twarukoze Dushingiye kuburyo Aba bahanzi bahagaze hifashishijwe urubuga rwa You tube
1. KAMIKAZI Sandrine
Uyu muhanzi kazi niwe uyoboye urutonde rwabahanzi bakurikirwa cyane kuri You tube mu Burundi kuko afite abamukurikirana (Subscribe) ibihumbi 134 birenga, amaze gushyira Video 73 kuri You tube ye mugihe zimaze kurebwa n’abantu Miliyoni 18,404,989. Indirimbo 3 za KAMIKAZI Sandrine zakurikiwe n’abantu benshi ni Uruwera Mana, yarebwe na Miliyoni 1,482,608 mu myaka 6 ishize Indi ni Reka kurira yarebwe na Miliyoni 1,411,088 mu myaka 6 ishize Ndetse nicyitwa Yorodani yarebwe na Miliyoni 1,150,635 mu myaka 4 ishize.
2. NDUWIMANA Sandy
Uyu Sandy ubusanzwe nawe afite inzu ifasha abahanzi yitwa Let the Star Shine, ninayo yafashije Daniella Koze umuhanzi ukunzwe cyane witezweho byinshi hashingiwe ku buhanga bwe mu kuririmba. NDUWIMANA Sandy afite abamukurikirana (Subscribe) barenga ibihumbi 128, amaze gushyira kuri YouTube ye Video 81, video zose ze zimaze kurebwa na Miliyoni 4,048,657, indirimbo ze zarebwe cyane zirimo iyitwa Milele yarebwe na Miliyoni 1,432,524 mu mwaka umwe, Indi ni Yupo Mungu yarebwe n’ibihumbi 476,858 mu myaka 2.
3. MUHIMBARE Alvella
Uyu Alvella niwe muhanzi ukiri muto uri ku mwanya wa hafi kuri uru rutonde ndetse niwe ufite Video nkeya ariko abazirebye bakaba benshi cyane ugereranyije n’abamubanirije kuri uru rutonde. Alvella afite abamukurikirana (Subscribe) ibihumbi 123 birenga akagira abarebye ibihangano bye (Views) miliyoni 7,086,574 mugihe ahafite video 14 gusa. Bivuzeko habayeho ijanisha ryabarebye indirimbo kuri buri ndirimbo nubundi Uyu Alvella Ashobora kuza imbere yabayoboye uru rutonde kuko bafite Video nyinshi zikubye ize hejuru ya gatatu. Indirimbo ze zarebwe cyane zirimo Umubavu yarebwe na Miliyoni 1,328,959, mu mezi 11. Indi ni Amatsiko yarebwe na Miliyoni 1,031,301 mu myaka 3, naho indirimbo ye yitwa Yamisi irebwa n’ibihumbi 866,263
4. NIYUKURI T Dudu
Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bakomoka I Burundi babahanga cyane ndetse bakurikirwa cyane bitryo bikamushyira ku mwanya wa 4 kuri uru rutonde. Uyu muhanzi afite abamukurikirana (Subscribe) ibihumbi 91 birenga mugihe amaze gushyiraho video 44 zimaze kurebwa n’abantu Miliyoni 12,289,893, bivuze ko nawe habaye gusaranganya Abarebye buri ndirimbo ashobora kwigira imbere ku rutonde kuko izi Views zasaranganywa Video 44 gusa. Indirimbo ze zarebwe cyane zirimo iyitwa Ah yayaya yarebwe na Miliyoni 1,807,353 mu mwaka, Indi ni Ntabe Ari twebwe, yakoranye na Apollinaire, Fortrand, Fabrice na David imaze kurebwa na Miliyoni 1,774,723 mu myaka 10, Mu gihe Mbega Urukundo yo imaze kurebwa na Miliyoni 1,200,694 mu myaka ine.
5. Pastor LOPEZ
Pastor LOPEZ NININAHAZWE ni umwe mubakunzwe cyane dore ko aherutse mu Rwanda mu gitaramo yari yatumiwemo na Papy Claver na Dorcas cyabereye muri Intare Arena. Pastor Lopez afite abamukurikirana (Subscribe) ibihumbi 80 birenga mugihe amaze gushyiraho video 32 zose hamwe zimaze kurebwa na Miliyoni 4,704,759. Zimwe mu ndirimbo zarebwe cyane zirimo iyitwa Imana y’akandi Karyo yarebwe na Miliyoni 1,705,877 mu mezi 5, Indi ni Ntibesha yarebwe na Miliyoni 1,207,627 mu mwaka, mu gihe iyitwa Ntabura uko Abigenza imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 313,206 mu myaka 3
6. Redemption Voice
Iri tsinda rirakunzwe cyane ku rwego naryo ryagaragaye kuri uru rutonde ndetse hari n’amakuru avuga ko kugeza ubu ryageze Mu Rwanda aho ryatumiwe na Apotre Mignone Alice KABERA. Iri tsinda rifite abarikurira (Subscribe) ibihumbi 54 birenga mugihe bamaze gushyiraho video 59 zose zikaba zimaze kurebwa na Miliyoni 5,959,018. Muri izi ndirimbo imaze kurebwa cyane ni iyitwa Ahora Ambwira imaze kurebwa n’ibihumbi 682,568 mu mwaka Indi ni Mutima Wanje imaze kurebwa n’ibihumbi 623,717 mu mwaka, mu gihe Yitwa Imana imaze kurebwa n’ibihumbi 621,870
Birashoboka ko wasoma iyi nkuru iyi mibare twagaragaje yarahindutse kuko imibare igenda yiyongera buri munsi, twebwe twashingiye ku mibare ya none kuwa 23/11/2024.