Abakinnyi 10 bose ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ntibitabiriye umwiherero w’Amavubi yitegura CHAN

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri izayihuza na Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024). Gusa, umwiherero watangiye idafite abakinnyi ba APR FC, basabiwe ikiruhuko n’ikipe yabo kubera umunaniro.

Amavubi yinjiye mu mwiherero kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, aho yitegura imikino izaba tariki ya 22 Ukuboza 2024 muri Sudani y’Epfo na tariki ya 28 Ukuboza 2024 i Kigali. Iyi mikino izagena ikipe izakomeza mu irushanwa nyirizina rya CHAN 2024.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru yemeza ko abakinnyi ba APR FC batagaragaye mu mwiherero wa mbere, nyuma y’uko ubuyobozi bw’ikipe yabo busabye ko bahabwa ikiruhuko kubera imikino myinshi ikomeye bakinnye mu minsi yashize. Mu ibaruwa yandikiwe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), APR FC yasabye ko abakinnyi bayo bazagera mu mwiherero ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2024, nyuma yo kuruhuka.

Advertisements

Abakinnyi ba APR FC bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ni: Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu, Ruboneka Bosco, Mugiraneza Froduard, Dushimimana Olivier, Tuyisenge Arsène, Niyibizi Ramadhan na Mugisha Gilbert. Biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka i Kigali ku wa 19 Ukuboza 2024, aho umukino ubanza uzabera i Juba muri Sudani y’Epfo tariki ya 22 Ukuboza 2024, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 28 Ukuboza 2024. Abafana b’Amavubi biteze ko ikipe izitwara neza, ikabona itike yo kwitabira CHAN 2024. Ni urwego rukomeye ku ikipe y’igihugu, kandi umutoza azaba afite inshingano yo guhitamo abakinnyi bazatanga umusaruro mwiza mu mikino yombi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top