Abakora inkuru zibanda ku bidukikije basabwe kwifashisha Imibare ya Siyansi

Mugihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo haterane inama y’iga ku bidukikije ku isi izabera mu gihugu cya Azerbaijan, imiryango itegamiye kuri Leta na za Leta bakomeza ibiganiro byo kubungabunga ibidukikije gusa Itangazamakuru naryo ntirisigara inyuma mu gukora inkuru zibutsa abantu kubungabunga ibidukikije kuko aribyo biduha ubuzima

Mu kiganiro mpaka cyabereye ku rukuta rwa X yahoze Ari Twitter  rw’umuryango nyarwanda w’abanyamakuru bibanda ku nkuru zo kurengera ibidukikije, abanyamakuru basanga hagomba kongerwa ubumenyi ku gutara no gutangaza inkuru z’ibidukikije, kuko aribyo bizafasha abatuye u Rwanda ndetse n’isi muri rusange babasha kugendana n’intambwe nyazo mukurushaho kubungabunga no kurengera ibidukikije.

Nanone Kandi hagarutswe no kukuba abanyamakuru bagakwiye gutangaza inkuru ariko zishingiye ku bumenyi bwa Siyansi kuko ngo kuba hari abaturage batabasha kumenya iyangirika ry’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima harimo kuba inkuru zitangazwa zigarukira ku bintu byoroheje bitryo ntibihabwe uburemere bwabyo.

Umwarimu muri Kaminuza ya West Ontario yo muri Canada akaba n’umushakashatsi ku mwuka wo mu kirere KALISA Egide yagaragaje ko inkuru zibanda ku bidukikije z’abanyamakuru bo mu Rwanda zitibanda kuri Siyansi cg Ibihamya by’abahanga. Ati” inkuru buriya iramutse ishingiye ku bimenyetso byorohera umuntu kuyumva ariko nkubu hari inyandiko nyinshi nsohora ku Rwanda ariko ntawe urambaza ngo bishatse kuvuga iki? Birakwiye ko inkuru zishingirwa ku makuru ya Siyansi n’ibimenyetso by’abahanga.”

Advertisements

Inama y’iga ku bidukikije kwisi ku nshuro ya 29 igiye kubera muri Azerbaijan, yitezweho kongera gufasha no kwerekana iyangirika ry’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima n’uburyo ryakumirwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top