Hasigaye umunsi umwe ngo dutere umugongo umwaka wa 2024, twanzike n’umushya wa 2025. Ni igihe cyiza cyo kwibukiranya ibyaranze umwaka uri kurangira mu rwego rwo kumenya ibyo kwitsaho cyane mu mushya ugiye gutanga.
Muri iyi nkuru Imvaho Nshya igiye kubagezaho ibintu by’ingenzi byaranze umwaka wa 2024 mu mikino mu Rwanda.
U Rwanda rwakiriye Inteko Rusange ya FIA bwa mbere muri Afurika
Imwe mu nkuru zikomeye yabibumbiriye umwaka wa 2024 mu Rwanda, ni iy’Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA).
Ni inama yari ikomeye cyane kuko yahuriranye n’imyaka 120 iri shyirahamwe rimaze ribaye n’umuhango wo guhemba abitwaye neza mu mwaka wa 2024 mu marushanwa aterurwa n’iri shyirahamwe.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nteko rusange ya FIA, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Grand Prix ya Formula 1 iheruka muri Afurika mu myaka 30 ishize ndetse ibiganiro biri kugenda neza.
Mu gihe cy’iyi nama kandi, Perezida Paul Kagame na Mohammed Ben Sulaye uyobora Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), bamuritse imodoka y’amasiganwa ya “Cross Car” yakorewe mu Rwanda n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali.
Amavubi yongeye kubona itike ya CHAN 2024
Muri uyu mwaka, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abakina imbere mu Gihugu yongeye kuba itike ya shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024) nyuma yo gusezerera Sudani y’Epfo ku itegeko ry’igitego cyo hanze nyuma yo kunganya ibitego 4-4 mu mikino yombi.
CAF yemeje ko u Rwanda ruri mu bihugu 18 bizitabira iri rushanwa nyuma yo kuba urwa gatatu n’amanota 3 mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
2024 ni umwaka mwiza kandi ku mavubi makuru gutangira, byose byahereye mu Nyanja y’Abahinde kuri Mahamasina Municipal Stadium, mu masogisi y’amabara y’icyatsi asobanura icyizere mu ibendera ry’u Rwanda, abasore ba Trosten baje gutsindira Madagascar iwayo ibitego 2-0. Bwari ubwa mbere mu myaka irenga 10 ikipe y’Igihugu itsindira umukino hanze ku ikipe iyiri imbere ku rutonde rwa FIFA.
Wari umukino wa gicuti birumvikana, gusa nibura wongeye kugarurira icyizere Abanyarwanda ko hashobora kuba hari icyahindutse. Nyuma yaho, Amavubi yatsindiye hanze indi mikino ibiri, Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, na Nigeria mu gushaka iya CAN 2025.
Intsinzi zaje gukurikirana imwe ku yindi, birangira Amavubi asoje umwaka wa 2024 atsinze imikino irindwi irimo ibiri mu majonjora ya CHAN umwe wa gicuti, umwe mu majonjora y’Igikombe cy’Isi n’ibiri mu majonjora ya CAN 2025.
yo yari inshuro ya mbere Amavubi ashobora gutsinda imikino mu marushanwa atatu atandukanye mu mwaka umwe, mu gihe indi nshuro Amavubi yari yatsinze imikino itandatu mu mwaka umwe ari muri CECAFA Senior Challenge mu myaka 10 ishize.
Amavubi kandi, ku nshuro ya mbere ashoje umwaka ayoboye itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi nyuma y’imikino irenga itatu mu gihe uyu mwaka usize Amavubi abonye amanota umunani mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, aho ari ubwa mbere biyabayeho mu mateka yayo.
Ubwo umwaka watangiraga, u Rwanda rwari ku mwanya wa 133 ku rutonde rwa FIFA, gusa rusoje ku mwanya wa 124 ku rutonde ruheruka, bivuze ko rwashoboye kuzamuka imyanya icyenda mu 2024.
Stade Amahoro yatashywe ku mugaragaro nyuma y’imyaka ibiri ivugururwa
Imwe mu nkuru zikomeye zaranze umwaka wa 2024 harimo nitahwa rya Stade Amahoro yongeye gukinirwaho nyuma y’imyaka ibiri ivugururwa.
Umuhango wo gufungura iyi Stade yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza bavuye ku bantu 25 wabaye tariki 1 Nyakanga witabirwa na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe.
Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka iyi Stade yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubatswe na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.
Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwa remezo bya siporo kuko n’ibindi byo mu yindi imikino itadukanye.
Umwaka wa 2024 usize amavugurura akomeye muri Minisiteri ya Siporo aho yayobowe n’Abaminisitri batatu barimo Munyangaju Aurore Mimosa, Nyirishema Richard na Nelly Mukazayire uriho ubungubu.
Ku nshuro ya mbere kandi iyi Minisiteri yahawe Umunyamabanga wa Leta kuva yagirwa Minsiteri ya Siporo ukwayo agirwa Rwego Ngarambe.
Ubwo yakiraga Indahiro zabo Perezida Paul Kagame yibukije ko siporo yabaye ubucuruzi bushingiye ku mpano z’abayikora, bashobora kuba Abanyarwanda cyangwa abandi, bityo bikwiye kungukira igihugu n’abo bayirimo.
Ati “Ubu siporo ni ubucuruzi bushingiye ku mpano mu Banyarwanda cyangwa mu bandi ahandi. Iyo mpano rero hari uburyo icuruzwa, hari uburyo ivamo amikoro yacu.”
Imwe mu nkuru itazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu mwaka wa 2024 harimo umukino wa shampiyona wahuje Rayon Sports na APR FC muri Stade Amahoro yari zuzuye abantu ibihumbi 45 kuva yavugururwa.
Uyu mukino wasize amateka yo kuba warinjirije Rayon Sports arenga miliyoni 220 z’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu matike no mu bafatanyabikorwa bamamaje muri uyu mukino.
Buri mwaka, amakipe y’u Rwanda aba afite intego yo kugera mu matsinda y’Imikino Nyafurika ari yo CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Kuri iyi nshuro, benshi batekerezaga ko ashobora kubigeraho cyane ko APR FC yari yongeyemo abakinnyi bashya umunani b’abanyamahanga.
APR FC yongeye kunanirwa kugera mu matsinda kuko yasezerewe na Pyramids yo mu Misiri ku giteranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino yombi.
APR FC yatewe mpanga
Imwe mu nkuru yaranze umwaka wa 2024 muri ruhago y’u Rwanda harimo Mpanga y’ibitego 3-0 yatewe APR FC mu mukino wa shampiyona yakinnye na Gorilla FC kubera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga barindwi aho kuba batandatu nk’uko amategeko agenga Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda abiteganya.
Iyi mpaga yatumye uwari Chairman wa APR FC Col Rtd Richard Karasira yirukanwa asimbuzwa Brig Gen Deo Rusanganwa mu gihe Capt Rtd Eric Ntazinda wari Team Manager yasimbuwe na Maj Kavuna Elias.
Rayon Sports yabonye abayobozi bashya
Imwe mu nkuru ziranze umwaka wa 2024 harimo amatora y’umuryango wa Rayon Sports yasize Thadee Twagirayezu atorewe kuyobora uyu muryango asimbuye Uwazeyu Jean Fidele weguye habura amezi abiri ngo manda irangire.
Nyuma y’imyaka ine Paul Muvunyi yongeye kugaruka mu buyobozi bwa Rayon Sports atorerwa kuyobora Urwego rw’Ikirenga n’abandi barimo na Dr. Emile Rwagacondo wagizwe umuyobozi wungirije mu gihe Murenzi Abdallah yagizwe Umunyamabanga.
Ruhamyambuga Paul, Ngarambe Charles, Ntampaka Théogène, Munyakazi Sadate, Amb. Valens Munyabagisha na Uwayezu Jean Fidèle batorewe kuba Abajyanama muri Komite y’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports.
APR y’Abagore yongeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere
Uyu mwaka wa 2024 usize APR WFC izamutse mu cyikiro cya mbere mu bagore nyuma y’imyaka ibiri iri mu cyikiro cya kabiri.
Iyi kipe imaze 10 yarasheshwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu dore ko yasheshwe mu 2013 ubwo yari imaze imyaka ine idatwara igikombe mu cyiciro cya mbere.
Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bashyizwe muri Academy ya Bayern Munchen
Mu mupera z’uyu mwaka wa 2024, inkuru nziza yatashye mu matwi y’Abanyarwanda aho bakinnyi batatu barimo Ndayishimiye Balthazar, Irumva Nelson na David Okoce bashyizwe muri Academy ya Bayern Munchen yo mu Budage nyuma yo gutsinda igeragezwa muri iyi kipe.
Peter Joseph Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024
Umwongereza Peter Joseph Blackmore w’imyaka 22 wabaye umukinnyi wa mbere ukomoka muri iki gihugu wegukanye Tour du Rwanda 2024.
Desire Mugwiza wongeye gutorerwa kuyobora FERWABA mu manda ya kane
Mugwiza Désiré wari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora iri shyirahamwe mu myaka ine iri mbere.
Ikipe y’Igihugu y’Abagore nkuru yazamutse imyanya 12 ikagera ku mwanya wa 62 ku Isi n’uwa 10 muri Afurika ndetse akaba ari na yo kipe yazamutse imyanya myinshi ku Isi ugeraranyije n’izindi.
Ikipe y’Abakobwa batarengeje imyaka 18 yazamutse imyanya 22, igera ku mwanya 45 ku Isi n’uwa 10 muri Afurika mu gihe iy’abagabo nkuru na yo yazamutse ikagera ku mwanya wa 90 ku Isi n’uwa 15 muri Afurika, ndetse iri mu makipe nibura abiri yazamutse neza muri Afurika.
Kuzamuka kw’aya makipe bijyana n’umusaruro mwiza u Rwanda ruheruka kubona mu mikino Nyafurika y’abakina ari batatu aho rwegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Madagascar yari mu rugo.
Ibi byatumye iyi kipe igera ku mwanya wa kabiri muri Afurika n’amanota 108, mu gihe abakobwa bari ku mwanya wa gatanu n’amanota 46.
APR WBBC yegukanye umudali w’umuringa mu mikino nyafurika (Africa Women’s Basketball League 2024) yabereye i Dakar muri Senegal.
Amarushanwa umunani mpuzamahanga ya Tennis yabereye i Kigali
Umwaka wa 2024 wabaye mwiza muri Tennis y’u Rwanda kuko RTF yaryakiriyemo amarushanwa mpuzamahanga yiganjemo ayo ku rwego rwo hejuru ndetse arimo ayabereye muri Afurika ku nshuro ya mbere.
Ayo marushanwa ni ‘ATP Challenger 50 Tour’ yitabiriwe n’abarimo n’Uwahoze ari umukinyi ukomeye w’umukino wa Tennis, Yannick Noah
Andi marushanwa arimo ‘’National Ranking Championship’iry’Abatarengeje imyaka 18 ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4, Billie Jean Cup 2024, Davis Cup na Rwanda Open 2024.
U Rwanda kandi rwahawe kwakira ATP Challenger 75 Tour’, aho aya marushanwa yitabirwa n’abakinnyi babigize umwuga bari mu myanya myiza ku Isi muri Tennis y’abagabo.
Iri rushanwa riteganyijwe ko rizaba ibyumweru bibiri, kuva tariki ya 24 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2025 na tariki ya 3-9 Werurwe 2025.
Rwanda Nziza yaririmbwe mu mahanga
Umwaka wa 2024 wagenze neza ku makipe y’Igihugu arimo iya Handball y’Abatarengeje imyaka 20 aho yegukanye Igikombe cya Afurika “IHF Trophy/Continental Phase” cyaberaga muri Ethiopia nyuma yo gutsinda Ibirwa bya Réunion ibitego 34-25.
Ikipe ya Collège ADEGI Gituza yegukanye umudali wa Zahabu n’igikombe cya Handball muri FEASSSA 2024, ihesha u Rwanda gutahana imidali itandatu irimo itatu ya Zahabu muri iyi Mikino yabereye i Bukedea, mu Majyaruguru ya Uganda.
Amatsinda yakomeje kuba inzozi kuri APR FC
APR na Rayon Sports zujuje Stade Amahoro yakira ibihumbi 45 ku nshuro ya mbere
MINISPORTS yayobowe na Abaminisitiri batatu mu mwaka umwe