Abana 20 bo mw’igororero rya Nyagatare bose batsinze ibizami by’aleta

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko abana 20 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu cyiciro rusange n’icy’ay’abanza, byo mu mwaka ushize w’amashuri 2023/2024 bose batsinze neza.

 

 

Abo barimo 16 bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’level) na bane bakoze icy’amashuri abanza. Ni amanota yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024.

Igororero ry’abana rya Nyagatare ni Igororero ryihariye rigororerwamo abakiri bato baba barakoze ibyaha ariko bataruzuza imyaka y’ubukure iteganywa n’amategeko.

Iyo bakoze ibyaha biba ngombwa ko baza kuhasoreza ibihano bakatiwe n’inkiko kuko imyaka yabo iba itabemerera kugororerwa hamwe n’abandi baba mu magororero y’abakuze, bitewe n’uko baba bagikeneye kwitabwaho, cyane ko umwana uhageze yitabwaho by’umwihariko akiga amashuri hakurikijwe icyiciro buri wese aho yari ageze yiga.

Advertisements

Ibi Leta y’u Rwanda yabikoze mu rwego rwo kugira ngo umwana waguye mu cyaha akomeze yitabweho, azasoze ibihano yaragororotse ariko atarasigaye inyuma mu myigire, dore ko abatsinze basoje icyicyiro rusange bakunda kugira amahirwe yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika bagakomereza amashuri yabo mu bigo byo hanze batari mu Igororero.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top