Abanyarwanda bakunda ruhago, bashimye uburyo Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, wifatiye ku gahanga umunyamakuru wamubajije, aho bakura icyizere bafite cyo gutsinda Bénin kandi u Rwanda atari igihugu gikomeye mu mupira w’amaguru.
Byabaye nyuma y’imyitozo ya nyuma, Kapiteni Bizimana Djihad n’umutoza Frank Spittler bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.
Hari ejo ku wa Gatatu tariki 5 Kamena 2024, hibandwa ku mukino ugomba kubera kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Kane, saa Tatu z’ijoro z’i Kigali.
Umwe mu basabye ijambo ni umunyamakuru wabajije Bizimana uko yumva we na bagenzi be bazitwara ku mukino kandi baturuka mu gihugu kitari icy’abanyamupira.
Djihad yamusubije ati “Uravuze ngo u Rwanda ntabwo ari Igihugu gikomeye mu mupira w’amaguru, ariko ntabwo ntekereza ko na Bénin nayo ari igihugu cyiza kuri iyi ngingo. Uriya uzaba ari umukino buri wese afite amahirwe 50/50. Ntaho bihuriye no kuba twaba tugiye gukina na Maroc cyangwa ahandi. Turiteguye ibindi tuzabireba nyuma y’umukino.”
U Rwanda rurakina na Bénin mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda C riyobowe n’u Rwanda.
Djihad BIZIMANA yimanye @RwandaAmavubi pic.twitter.com/Iinh8grqOZ
— Ishushotv Official (@ISHUSHOTV) June 6, 2024