Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’Ubumenyingiro rya ETEKA, bamuritse ikoranabuhanga ubwo hizihizwaga Icyumweru cy’Uburezi cy’amashuri Gatolika cyabereye mu Karere ka Muhanga.
Abo banyeshuri bavuga ko bakoze iyi robot bagamije gushyira mu bikorwa Ubumenyi bahawe bakabuhuza n’ibibazo by’ibiza bihangayikishije abaturage.
Ngabo Frank Salomon wiga mu mwaka wa 6 muri iri Shuri avuga ko bamaze kubona ingaruka ibiza biteza basanze ari ngombwa ko batanga umusanzu bagahanga udushya dushingiye ku ikoranabuhanga.
Ati “Twaricaye dutekereza ko tugomba igisubizo kirambye wo kuburira nyirinzu ko ibiza bije.”
Ngabo avuga ko inzogera ariyo izajya irangurura ku ijwi rihanitse abantu bose bumva bagakizwa n’amaguru.
Ngendahimana Isaac, umurezi muri ETEKA yavuze ko mu mashami atatu bafite arimo ubwubatsi, Ubukanishi n’amashanyarazi abayigamo bamuritse udushya abayi
Ati “Ibyo abanyeshuri biga bigomba kujyana n’ibyo bakora.”
Ngendahimana avuga ko mu dushya tundi abanyeshuri bavumbuye harimo ikoranabuhanga ryo kurinda Umutekano bahuza na Telefoni ya nyirirugo, noneho Umuntu yakomanga ku rugi udahari ukabyumvira kuri iyo Telefoni ngendanwa.
Muri uyu munsi Mukuru w’icyumweru cy’Uburezi mu Mashuri Gatolika mu Rwanda, hahembwe abanyeshuri bo mu Mashuri abanza bakoze neza ibihangano byabo.