Abashakanye! Amasaha meza yo gutera akabariro

Niba wibaza impamvu rimwe na rimwe ugira umunezero mwinshi cyangwa muke mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye, ubushakashatsi burakwereka ko amasaha mugiriraho iki gikorwa ashobora kuba ari yo ntandaro. Ubushakashatsi bwakozwe na Journal of Sexual Medicine bwerekanye ko guhuza ingengabihe y’amasaha abashakanye batera akabariro bishobora kongera ibyishimo byabo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo benshi bifuza gutera akabariro mu masaha ya mu gitondo, ahanini kubera ko urwego rw’umusemburo wa testosterone ruba hejuru muri ayo masaha. Ku rundi ruhande, abagore benshi bakunda nimugoroba, kuko ari bwo baba babonye umwanya wo kuruhuka, bagasa n’abiteguye mu buryo bw’umubiri n’ubw’imitekerereze. Ibi bituma ingengabihe yo kwishimana hagati y’abashakanye iba ingenzi kugira ngo bombi bagire umunezero urambye.

Nubwo amasaha y’igitondo na nimugoroba agaragara nk’amahire ku bashakanye, ubushakashatsi bugaragaza ko hagati ya saa yine na saa sita za kumanywa (10H00’-12H00’) ari amasaha mabi yo gukora imibonano. Icyo gihe benshi baba bagifite ibitekerezo bijyanye n’akazi cyangwa indi mirimo ibategereje, bigatuma badashyira umutima wabo wose muri icyo gikorwa.

Gutera akabariro si igikorwa cyo gushimisha umubiri gusa, ahubwo ni n’igikorwa gifasha mu kubaka umubano w’abashakanye. Iyo amasaha meza akoreshwa, bituma bombi bagira umunezero ndetse n’imibanire yabo igakomera. Aho ibi bidakorwa neza, hazamo amakimbirane n’intonganya zidakemuka. Niyo mpamvu kumenya amasaha meza biba ingenzi kugira ngo ibyishimo n’umunezero birambe.

Advertisements

Kuba abantu benshi baterera akabariro mu masaha akuze y’ijoro nyuma yo kuva mu kazi ntibibagomba kubuzwa. Icy’ingenzi ni uko abashakanye bagomba kwita ku kubaha iki gikorwa no kugitekerezaho nk’igikorwa gifite uruhare rukomeye mu kubaka urugo rwabo. Bityo, guhuza ingengabihe y’abashakanye bigomba kuba imwe mu nkingi z’ingenzi mu gushimangira umubano wabo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 thought on “Abashakanye! Amasaha meza yo gutera akabariro”

  1. Alphonse Ndagijimana

    This is a good article for the married persons, anyway it is necessary to plan the accurate time to fulfill their responsibilities as married!

error: Content is protected !!
Scroll to Top