Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), yagaragaje impinduka zabaye mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2024. Yabaye uwa kabiri n’amajwi 0.50%, inyuma ya Perezida Paul Kagame wagize 99.18%.
Nubwo Dr Habineza yatsinzwe, yavuze ko kwiyamamaza kwari ugushimangira demokarasi no gutanga ibitekerezo bifasha igihugu, aho kwishyira imbere nk’umuntu ku giti cye. Yashimangiye ko demokarasi yubakwa buhoro buhoro nk’umusingi ugenda ukomera.
Yibukije ibibazo yahuye nabyo mu matora ya 2017, aho yakubiswe amabuye muri Kirehe ndetse akarere ka Nyagatare kamwohereza kwiyamamariza mu irimbi rya Rwimiyaga. Hari n’aho abaturage babujijwe kumva imigabo n’imigambi ye.
Mu matora ya 2024, ibintu byahindutse. Abayobozi b’uturere bari bashyigikiye abakandida, ndetse ahaburaga ba Meya, Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’abapolisi bakomeye bagenzuraga umutekano.
Dr Habineza yemeza ko impinduka zabaye mu matora ya 2024 zerekana ko hari iterambere mu rugendo rwo kubaka demokarasi mu Rwanda, ahakiriho icyizere cyo gukomeza guhindura ibintu mu buryo bwiza.