Korali Goshen ni Korali ibarizwa muri ADEPR Muhoza mu karere ka Musanze ni Korali iri kumwanya wa 4 muri Korali za ADEPR mu Rwanda zikurikirwa cyane kuri YouTube, ikaba iyambere ikurikirwa mu makorali yo muri ADEPR abarizwa muntara ku rubuga rwabo rwa you tube.
Nyuma y’inkuru yo gusenyuka kwa Korali Wake up yabaga kuri ADEPR Muhoza, Hagiye humvikana inkuru zavugaga ko na Korali Goshen iri Muri Korali zigeraniwe. Higeze gutangwa urugero bagereranya Goshen ya mbere ho umwaka na Goshen y’uyu mwaka. Nyuma ibintu byaje kuba bibi nyuma yaho Uwari visi perezida wa kabiri (dirija) bwana BUNANI Emanuel yeguye kuri uyu mwanya kuwa 8 Nzeri 2024, bisanga ibyabandi bayobozi muri komite ya Goshen bari beguye mbere ye barimo uwitwa Christian n’uwitwa KAMANZI, NGIRINSHUTI nabandi bivugwa ko beguye ariko ntibandike amabaruwa nkuko aba tuvuze babikoze, barimo uwitwa Jerome bivugwa ko yeguriye imbere ya Korali gusa nyuma akaza kwisubiraho.
Ni ikihe kibazo kiri muri Goshen?
Muri iyi nkuru turifashisha amagambo twabwiwe n’abaririmbyi babarizwa muri Korali Goshen dufitiye amajwi, nubwo batifuje ko twagaragaza amazina yabo.
Uwambere reka tumwite X.
X Yagize ati” ikibazo cya Goshen kimaze hafi imyaka hafi ibiri (2) kuko byatangiriye ku Mushinga twagize wo kugura Mixer igezweho (digital mixer).
Ati” ubusanzwe muri Korali tugira komisiyo y’iterambere Ari nayo yiga ndetse ikanakora imishinga ya Korali ikayigeza muri komite nyuma komite yabyemeza bikagezwa mu nteko rusange y’abaririmbyi, babyemeza bigakorwa. X arakomeza ati” twagize igitekerezo cyo kugura Mixer igezweho nka komite tubigeza kuri ya komisiyo y’iterambere ariko yo ntiyabyumva ko ariyo yihutirwa,Kandi mubyukuri nka komite twabonaga ko Korali igeze ahantu heza kuko twifuzaga ko uko dukoze igitaramo twajya dufatiramo amashusho mu buryo bugezweho (live recording) rero aho guhora dukodesha mixer digital twahisemo gutekereza kugura iyacu ngo biturinde gukomeza gutakaza amafaranga menshi kuko twari dusigaye dutumirwa henshi pe!
Uwo Mushinga tubonye komisiyo iwanze Kandi tubona ukenewe cyane twahise dufata umwanzuro tuwushyira mu nteko rusange y’abaririmbyi ndetse barawukunda bemera no kuwutangiza kugeza nubwo mixer iguzwe.
X yakomeje asobanura ko mugutanga umusanzu wo kugura ya Mixer, babandi bari bari muri komisiyo y’iterambere bahise bivumbura Banga gutanga umusanzu ndetse bakora nagakundi Kari kabashyigikiye bitryo Korali itangira gucikamo ibice gutryo.
Tuganira nuwo twise Y, we yavuze ko icyo gihe hahise havuka icyitwa abize n’abatarize. Ati” nyuma twaje kugera mu gihe cyo gutora komite nshya ya Korali, babantu bakora Robbing (kutegura amatora hagapangwa abazatorwa mbere y’uko amatora aba).ati” rwose babikoze neza birabahira kuko uko bateguye komite Niko yabayeho pe! Kuko n’umushumba yaraje ahita atubwira ko ntamuntu numwe utarize byibura amashuri atandatu y’isumbuye ukwiye kujya muri komite”.
Aha Y yakomeje avuga ko mubyukuri wari umutego wagombaga gufata bamwe mubari abayobozi muri komite yari yabanje ati” nguko uko havutse komite yabize bajijutse na Komite y’abatarize”. Yavuze ko uwo munsi Mushumba Safari Wilson akivuga gutryo yaratangije ibice bibiri muri Goshen kuko ngo abatarize muri Goshen bahise babaho biheje maze baharira abize. Kuri iyi ngingo twifuje kuvugana n’umushumba uyoboye ururembo rwa Muhoza Safari Wilson ariko we buri gihe avuga ko atemerewe kuvugira mu Itangazamakuru.
Byatumye rero tuganiriza uwo twise Z avuga ko kubera kwiheza kwa bamwe mubari abayobozi kubera ibyo bice byari bivutse muri Korali byatumye komite yari igiyeho Ari nshya igorwa no kuyobora ndetse n’iterambere rusubira hasi hamwe no kutumvikana ku myanzuro ifatwa no kutayemeranya bituma bamwe batangira kwegura.
Z ati” mubyukuri uko byagenda kose abantu kugirango bagere ku iterambere bisaba gushyira hamwe ibitari ibyo birapfa! Muri abo babaga muri komite yambere suko Bose batinze pe ikindi wasangaga harimo abafite ibyo Bazi Kandi banabikoraga neza pe kowa bari babisobanukiwe, abo rero twatangiye kubiyambaza nabo baraduhunga. Z yavuze ko batangiye kwegera babandi bahejwe ngo bagire ibyo babafasha ariko bikarangira ntacyo babafashije mubijyanye n’iterambere
Z yagize ati ” hari byinshi twabiyambajemo! Wamubwira uti ngwino udufashe Wenda no ku mbuga nkoranya mbaga akakubaza ati ndabikora nkande? Nshinzwe iki? Mbese habaye byinshi muri ibyo bihe kuko hari nk’abagiye banakomerekeramo imitima! Ati” mubyukuri mbona iyo hatazamo ibice nkibi ngo binatizwe umurindi n’umuyobozi ntibyari kugera aha.
Z yakomeje ati ese nkubaze? Nti yego ntakibazo! Ati” wansobanurira impamvu umushumba ariwe washyigikiye ko umuntu utarize atagomba kuyobora? Nonese wakwibaza impamvu kuva umushumba Safari Wilson yagera hano k’umuhoza ntanarimwe yigeze aherekeza Goshen murugendo rw’ivugabutumwa narimwe, Kandi Andi makorali bajyana? Nti” ntamakuru mbifiteho! Ati ” nuko nawe uri umunyamakuru uzabishake”.
Z yasoje avuga ko Goshen icyo ikeneye Ari amasengesho y’abayikunda, yanongeyeho ko ngo Perezida wa Goshen kubera gukora amakosa menshi imbere y’abaririmbyi ngo yigeze no guhagarikwa muri Korali. Yagize ati ” yigeze kubwira nabi umudamu Ari Konsa umwana imbere muri Korali biba intandaro y’uko komite yahise imuhagarika mu ibanga”
Twaganiriye nanone nuwo twise K. Nawe mu majwi ye dufite yavuze ku gahinda batewe na perezida wa Goshen Bwana MURWANASHYAKA. Yagize ati” ibaze guca Umubano n’abantu bahoze muri Goshen Kandi mubyukuri barafashaga Korali byinshi! Noneho agasenya n’imbuga zose zahuzaga abaririmbyi ba Korali? Noneho ahubwo ngo na komisiyo tekinike ya Korali nayo ngo ntacyo imaze?”
Ati” reka nkwereke ikindi, twebwe twarihuje nk’abagabo n’abasore turangije dukusanya amafranga yagombaga gutuma abacuranzi babona ifunguro ryo kubafasha muri repetisiyo! Twayohereje perezida arayakira aranashima, ariko nyuma tuvuye murugendo nibwo yahise avuga ngo ayo mafaranga ntakijijwe ngo niyompamvu atayakoresheje ibyo twari twayateganyirije! Ahubwo nabayatanze arabahagarika! Ahubwo twagize ngo azayadusubiza turategereza turaheba”. K yakomeje avuga ko bo ubundi rwose Goshen ikeneye amasengesho cyane ngo kugeza aho bategura repetisiyo ikitabirwa n’abantu babiri.
Twifuje kuganira na Perezida wa Korali Goshen Bwana MURWANASHYAKA
Twamuhamagaye kuri telephone aratwitaba adusaba ko twahura nawe tukaganira imbona nkubone ngo kuko hari ibitavugirwa kuri telefone Ati ” uzaze rwose kucyumweru mu materaniro tuvugane rwose nawe urabizi hari ibitavugirwa kuri telefone”.
Uyu munsi twagiye I Musanze tugeze kuri ADEPR Muhoza turamuhamagara tuganira yagize Ati” urebye ntakibazo gihari gikomeye, ariko ntacyo navuga kuko Korali ikorera mu itorero rero ibya Korali bibazwa ubuyobozi bw’itorero. Yahise atubwirako ni dusoza amateraniro twahura gusa nyuma twamushatse turamubura kugera ubwo twarinze dutaha.
Imana itabare itorero rya Muhoza pee! Rigeze habi
Ubundi umukristo uvuga jkuri atinya kuvuga izinarye gute
Nawe wandika izi nkuru uri umu adepr uzi nukuri gutandukanye nuku uvuga Goshen siyasenyuka kuko n’Imana yayishizeho sumuntu ubuse niyo koral wumfisemo urusaku yonyine abayivuyemo nabarwanira ubuyobozi kandi bataratowe nibo baba bavuga ibi gusa nkaho ntabyiza bihari gusa Imana irwanirira umurimo wayo kuruta abantu niba umuntu atabone aba asakuza iki
Ariko kuki mukunda byacitse? Mwabuze inkuru nzina zakubaka society nyarwanda nitorero muri rusange, mutagiye mushaka byacitse gusa. Ese kwandika cyane kumakorali yagize intege nke , mukeka ko satani atabakoresha nubwiyunge bwari bumaze kuboneka mutabusubiza inyuma. Ntimugashoreranye inkuru zibibi gusa mujye mwibuka ko habaho nibyiza.
Ugomba gukosora mu nyandiko yawe wavuze ko korali wake up yasenyutse siko biri ahubwo yarashenywe kugeza ubu ibyayo umushumba Wilson ntabikozwa niyo abajije uko ruriya rubyiruko ruzamera asubiza ngo nibigende bigwe iyo byaramusuzuguye! Umushumba muzima koko umva iyo mvugo ye!
9]Bene Data, mwibuke umuhati wacu n’imiruho nk’uko twababwirije ubutumwa bwiza bw’Imana dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo hatagira uwo muri mwe turemerera.
[11]kandi nk’uko mubizi twahuguraga umuntu wese muri mwe, tukabahumuriza no kubihanangiriza nk’uko se w’abana agirira abana be,
[12]kugira ngo mugende uko bikwiriye ab’Imana, ari yo ibahamagarira kujya mu bwami bwayo n’ubwiza bwayo.
Ukora neza umuriro w’Imana azabigororerwa 🙏
Goshen choir Dusenge cyane kugirango tutagwa mumoshya
Yee Satani yatejemo kubasenya nibamenye ubwenge basenge cyane Kandi basubirane ubumwe bwabo