ADEPR MUHOZA: Irengero ry’abaririmbyi bagiranye ikibazo n’umushumba

Mu nkuru z’uruhererekane twabagejejeho twagarutse ku kibazo cya Mushumba Safari Wilson yagiranye na Korali Wake up, ndetse bikagera aho anavuga ko azashyikiriza iyi Korali urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

Icyogihe abari abaririmbyi muri iyi Korali bifuzagako batategekwa kujya muri Korali runaka ahubwo bagahabwa uburenganzira buri wese akajya muri Korali yifuza, ariko umushumba ntabikozwe.

Kucyumweru cya taliki 11/8/2024 nyuma y’iteraniro, Umushumba Safari Wilson yatangarije mu iteraniro ko afitanye inama n’aba baririmbyi kugirango harebwe icyo gukora, gusa uko yabitangaje siko byagenze kuko abaririmbyi baramutegereje baramubura! Gusa haje Intumwa ze ndetse bivugwa ko nazo zaje zibasaba umutungo aho kubanza kumva ikibazo cyabo ngo byura babanze bakiganireho, ibintu byatumye aba baririmbyi babonako ubuyobozi ataribo bushaka ko ahubwo bwishakira umutungo.

Umwe yagize ati ” twategereje Mushumba turamubura Kandi twari twizeye ko turafashwa! Tugiye kubona tubona haje abamwungirije barimo Mushumba w’itwa Mugisha, aho kugirango tuganire nk’abagiye mu nama ahubwo baduha amatangazo!”

Ati” ijambo ry’ambere bavuze ni “abyumva baratubwira aho ibyuma biri bajye hariya, abatarabivuga bagume aho bicaye” nuko twese turakomeza turicara”

Aha uyu yavuzeko byarangiye nubundi ntakivuyemo, ubwo namubazaga ikirakurikiraho nyuma y’ibi yahise avuga ngo” Twiyakiye”

Undi Ati” umuhamagaro wacu ntago witaweho muri ADEPR ntanubwo bababajwe natwe! Ubwo ndabona iherezo ryacu Ari ugukora minisiteri itegamiye ku itorero runaka, tukajya dukora indirimbo tukazisohora cyane ko dufite ibikoresho bihagije.

Amakuru twakuye mu buyobozi bwa Korali avuga ko iyi Korali yarifite gahunda yo gukora amashusho y’indirimbo muburyo bugezweho (live recording) ndetse no kongera ibyuma bya muzika muri uyu mwaka.

Advertisements

Hari umuKiristo twaganiye mu kiganiro dufitiye copy hifashishijwe watsup ati” kera twababazwaga nuko intama imwe yatakaye, none ubu biratangaje kubona itorero ridatewe ikibazo no kubura intama zirenga 50 Kandi ku makosa y’ubuyobozi kukantu gatoya!

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top