Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo ryihariye ryerekeye ibirori biteganijwe byo gusoza umwaka wa 2024 no kwinjira mu mwaka mushya wa 2025. Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, Umujyi wa Kigali uteganya ibirori bikomeye byo guturika urufaya rw’umuriro (fireworks) ku wa 31 Ukuboza 2024, kuva saa sita z’ijoro (12:00AM) kugeza tariki ya 1 Mutarama 2025.
Ibirori nyamukuru bizabera mu bice bitatu byatoranyijwe muri Kigali:
1. Canal Olympia i Rebero
2. Imbuga City Walk
3. Kigali Convention Centre
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ibi birori bigamije guhuriza hamwe abaturage mu byishimo byo gusoza umwaka no gutangira undi mushya mu mahoro no mu bwuzuzanye. Bwongeyeho ko habazwe imyiteguro ikomeye kugira ngo ahazabera ibi birori hose habe hari umutekano wizewe n’umutuzo ku bitabira.
Byongeye kandi, Umujyi wa Kigali urakangurira abantu bose kuzitabira ibyo birori, by’umwihariko ku bagize amahirwe yo kuba hafi y’ahateguwe guturikira urufaya rw’umuriro. Abaturage barasabwa kwitwararika no kugendera ku mabwiriza y’umutekano azashyirwaho muri ibyo birori.
Umujyi wa Kigali wifurije abawutuye bose umwaka mushya wa 2025 w’amahoro, iterambere, n’ibyishimo, ubashishikariza kugumana ubumwe n’umutima mwiza muri uyu mwaka mushya.