Aime Frank na Patrick MAZIMPAKA bakoranye indirimbo n’abavandimwe babo

Ni indirimbo yuzuye amashimwe yasohotse kuri Bonane, aho Umuryango wa Patrick MAZIMPAKA na Aime Frank rimwe mu mazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda usanzwe Ari we mukuru muri uyu muryango bihuje n’abandi bana bavukana maze basohora indirimbo NZAHORA NGUSHIMA.

Nzahora ngushima ni imwe mu ndirimbo zisohotse mbere muri uyu mwaka dore ko yasohotse taliki 1 Mutarama 2025.

Bati” Nzahora ngushima Yesu kubw’imirimo wakoze, kuva kera kose wahoze uri nubuhungiro bwacu.”

Patrick yagize ati” twakoze indirimbo y’amashimwe kuko nibwo tugihura nk’umuryango Kandi twuzuye. twabaga ahantu hatandukanye bamwe mu Rwanda abandi I Burundi munkambi abandi Bujumbura hanyuma Imana itugirira neza Twimukira hano, twese twongera kubana nkumuryango wuzuye.”

Patrick yemeza ko gusohora iyi ndirimbo kuri Bonane Ari uko bashimiraga Imana ko basoje umwaka amahoro. Ati”Ni indirimbo y’amashimwe isoza umwaka. Twayikoze dushima Imana kuba yaratubaye hafi mu bihe byo kuba mu nkambi tukaba tumaze umwaka urenga tuba hano muri America.”

Ku mpamvu bahisemo gukorana na Aime Frank Patrick yavuze ko nubundi basanzwe bavukana Kandi iriya akaba Ari indirimbo y’umuryango. “Frank niwe Mpfura murugo, nkamukurikira urunva ni Indirimbo y’umuryango nawe yagombaga kuyibonekamo.”

Advertisements

Uyu muryango ugizwe n’abana 10. Muri bo Aime Frank niwe mukuru agakurikirwa na Patrick MAZIMPAKA.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top