Ntugashimishwe no kwizihiza iminsi mikuru, jya ufata buri munsi wose ugejejeho ko ari umunsi mukuru
Bimwe mu byagufasha;
1. Umugore uciriritse yita ku bwiza aho kwita ku bwonko (ubwenge), kandi abagabo baciriritse nabo bareba abagore bafite ubwiza kuruta kureba abafite mu mutwe!
2. Guhangayika ni ubuswa bingana no kwishyura ideni (umwenda) utigeze ufata!
3. Ntukarwane n’ingurube kuko mwese mwakwandura kuko n’ubundi ingurube yo ikunda umwanda; ni nko kurwana n’udafite icyo ahomba. Nurwana uzahitemo kurwana n’uwijuse aho kurwana n’umunyenzara kuko we azaba asa n’uwiyahura.
4. Nugaburira umugabo umuceli uzaba umukoreye umunsi ariko numwigisha uko bawuhinga, uzaba umukoreye ubuzima bwe bwose!
5. Aho kurata inkongoro, uzarate umwana yagaburiye
6. Ntuzakore ikintu kubera impamvu runaka ahubwo uzagikore kubera ko ari ngombwa ko ugikora
7. Niba udasoma ibinyamakuru menya ko nta makuru ufite, ariko kandi nusoma ayo mu binyamakuru gusa uzaba wibeshya kuko ibinyamakuru birakoreshwa amakuru nyayo uzayasanga mu bitabo
8. Kwihangira umurimo ni inzira ya bugufi yakugeza k’ubukire naho kwiga (kujya gushaka ubumenyi) ni inzira ya kure yo kugera ku bukire
9. Uzarwanye wivuye inyuma abakwereka ko ntacyo uri cyo ahubwo uzahe umwanya abagukosora bakwereka amakosa yawe kuko nibyo bigufasha kumenya no kwibuka uwo uri we!
– Ujye uhitamo kwigomwa akanya gato uharanira kuzabaho neza iminsi isigaye
– Uko ugenda ukura, gerageza kwiyoroshya kuko nutabikora iminsi izabigukoresha
– Ubuzima ni igitabo gifite amapage menshi, amabi n’ameza.
– Uyu munsi waba uri kuri page y’ubuzima bubi, ejo wagera kuri page y’ubuzima bwiza.
– Isi ni umwarimu mwiza utanga ikizamini mbere y’uko akwigisha
– Ibyo wita amarira uyu munsi hari igihe wenda yaba ariwo munezero wawe w’ejo.
– Ibyo wita ibyishimo uyu munsi nabyo ejo byavamo amarira, ntawamenya
– Ubuzima tubamo ni ingaruka, nukora neza bizakugarukira kandi nukora nabi bikugarikire
– Gukomera nyako ni ugutuma abagukikije nabo bakomera kuko mu buzima byose ari ugufatanya
– Igihe ubona utangiye guhirwa, ukabona ibyo ukoze byose byemera bijye biguha umwanya wo gutekereza kabiri, kuko akenshi ishobora kuba ari iminsi yawe ya nyuma
– Ntugashimishwe no kwizihiza iminsi mikuru, jya ufata buri munsi wose ugejejeho ko ari umunsi mukuru
HIRWA Aime
Izindi nkuru wasoma:
1. Cox – Umuhanzi ukiri muto, ufite impano idasanzwe mu kuririmba
2. Umuhanzi Safi Madiba yahawe ubwenegihugu bwa Canada