AMAKIPE YO MU RWANDA MURI FEASSSAA

Ibigo by’amashuri birimo; Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB), ITS Kigali, ADEGI Gituza na Kiziguro Secondary School byitwaye neza mu munsi wa Gatatu wa FEASSSA 2024 kuko buri kigo cyabonye intsinzi mu mukino cyakinnye.

 

 

Muri Volleyball y’abahungu, ikipe ya GSOB yabonye intsinzi yayo ya kabiri itsinda Tabora SS yo muri Tanzania amaseti 3-2. Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya GSOB irakina umukino wa Gatatu ihura na Kibuli SS yo muri Kenya.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya GS St Aloys Rwamagana ntabwo biri kuyigendekera neza kuko yatsinzwe umukino wa kabiri. Kuri uyu wa Kabiri yatsinzwe na St Elizabeth yo muri Uganda amaseti 3-2.

Umukino wayo wa atatu, GS St Aloys  Rwamagana irakina na Lugulu High School yo muri Kenya guhera Saa Kumi za Kampala bikaba Saa Cyenda za Kigali.

Muri Basketball ya batanu kuri batanu (5-5), ikipe ya ITS Kigali Secondary School ikomeje kwitwara neza kuko yatsinze umukino wayo wa Kabiri, itsinda Agoro Sare High School yo muri Kenya amanota 96-75. Iri mu makipe agomba kuruhuka kuri uyu wa Gatatu kimwe n’andi makipe yose ya Basketball ya 5-5

 

Mu cyiciro cy’abagore  muri Basketball 5-5, ikipe ya Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza y’i Musanze ntabwo umunsi wayihiriye kuko yatsinzwe na St Noa (Uganda) amanota 83-48 mu mukino wayo wa kabiri ikaba ifite intsinzi imwe.

Mu cyiciro cya Basketball ya batatu kuri batatu (Basketball 3*3), ikipe ya ITS Kigali yakinnye imikino ibiri ikurikirana yose irayitsinda.

ITS Kigali yatangiye itsinda Kibuli SS yo muri Uganda amanota 14-12 mbere yo gutsinda FS Kamusinga amanota 19-17.

Mu cyiciro cy’abagore bakina Basketball 3*3, ikipe ya Groupe Scolaire APE Rugunga yatsizwe na St Marry’s Kitende amanota 15-10

Muri Rugby, u Rwanda ruhagarariwe na GS Gitisi yo mu Karere ka Ruhango. Kuri uyu wa Kabiri nibwo iri shuri ryaserutse rinatangira neza ritsinda Kira yo muri Uganda ibitego 19-12. Gusa umukino wakurikiye GS Gitisi yatsinzwe na Bwake (Kenya) ibitego 20-0.

Muri Netball, ikipe y’abangavu ba GS Gahini batsinzwe na Dr Samia SS yo muri Tanzania amanota 66-36. Uyu munsi GS Gahini irakina na Buddo SS yo muri Uganda Saa Yine za Kampala.

Mu mupira w’amaguru, kuri uyu wa Kabiri habaye imikino ku ruhande rw’u Rwanda. GS APE Rugunga yatsinzwe na Amus College (Uganda) ibitego 2-1 bityo APE Rugunga ikaba ifite inota rimwe mu mikino ibiri.

Guhera Saa Cyenda za Kampala, GS APE Rugunga irakina na St Julian yo muri Uganda hakinwa umukino wa Gatatu w’amatsinda ya FEASSSA 2024 mu mupira w’amaguru.

Ku ruhande rw’abangavu, ikipe ya GS Remera Rukoma yanganyije na Butere Secondary School (Kenya) igitego 1-1 nyuma y’uko ku wa Mbere yari yanganyije na Alliance yo muri Tanzania. Kuri uyu wa Gatatu GS Remera Rukoma ifite ikiruhuko.

Advertisements

Amakipe yo mu Rwanda  ari kugerageza kwitwara neza mu mikino ya FEASSSA ya 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top