Itangazamakuru ni imwe mu nzira zifasha abahanzi kwaguka no kuzamura impano zabo. Urugero rwiza ni impano kugeza ubu ziri guhesha umugisha abantu, nka Dorcas na Vestine! Umuntu avuze ko uruhare rw’itangazamakuru kuribo Ari 90% ntago Yaba abeshye, ndetse sibo gusa hari n’abandi benshi tutabasha kuvuga kuko Ari benshi cyane.
Ibi binavuzeko Itangazamakuru rishobora kwangiza ibitagira ingano mu gihe ryakozwe nabi.
mbere yo gukora iyi nkuru twabanje kuganira na bamwe mu bahanzi bari kuzamuka batubwira ibyo tugiye gushingiraho iyi nkuru.
Hari abanyamakuru barwaye indwara yo gukora imitwe y’inkuru ihanganisha cg igereranya abahanzi. Iyi ngingo iri mu ngingo zitishimirwa n’abahanzi bakizamuka. Urugero: akenshi ni haza abana babiri baririmbana uzasanga banditse umutwe w’inkuru ugira uti” Havutse abana baririmba nka Dorcas na Vestine!” . ibi bikunda kugaragara kuri YouTube no kubinyamakuru byandika, mubyukuri muri uyu mute w’inkuru ntazina ry’abanyirubwite ririmo ahubwo harimo irya Vestine na Dorcas! Abandi bati” haje Israel Mbonyi mushya!”. Ese inkuru yagashingiye kuribo cg yagashingiye kuri ba nyirigikorwa?
Aha rero niho hari inyungu n’umunyamakuru, N’izumuhanzi runaka wagizwe ishingiro ry’inkuru itari iye.
Igitangaje rero ibi biba no mu bitangazamakuru birimo Radio na Televiziyo! Urugero: mu kiganiro ukumva umunyamakuru aravuze ati” tugiye kwakira ba Vestine na Dorcas bashya mukanya gato nti mubure! Ese Abo baje baba bari kwamamaza amazina y’abandi cg Ibikorwa byabandi? Cg bagakwiye gukora ibyabo bikarangira?
Umwe utarashatse kw’ivuga izina yaragize ati” nagiye gukora ahantu ikiganiro umunyamakuru aravuga ngo tugiye kwakira umusore uririmba nka Mbonyi! Ati” Icyo gihe nagize ubwoba, kungereranya na Mbonyi byatumye ntekereza ku bagiye kunyumva! Byari bivuzeko yari ankabirije kuburyo abo naringiye kuririmbira aho kumva ko Ari njyewe ahubwo bategereje kumva ibya Mbonyi rero iyo batabibonye bakumva nturirimba nkawe bituma batangira kuguca Amazi.”
Yakomeje avuga ko ibyiza wavuga izina ry’uwo ugiye kwakira abantu aho kwitegura kumva iby’umuhanzi kanaka ahubwo bakumva iby’anyirigihangano, bakamushyigikira mu mbaraga ze.
Hari bamwe mu banyamakuru nabo bemeza ko ibi bitagakwiye ko umuhanzi agomba kuba we ndetse n’inkuru zigashingira kuri we hatabayeho kumugereranya n’undi umurusha Ibikorwa kuko Ibikorwa by’uwo bishobora gutsikamira wa muhanzi. Ati” byagacitse ni uko usanga izo nyungu z’abo banyamakuru Ziba zishingiye ku mutwe bahaye inkuru, bitryo abahanzi bakuru nabo bakungukira kukuba umunyamakuru akoneye inyungu, bigasaba ko yitabaza izina rikomeye kugirango rimufashe kubona inyungu yifuza.