Uyu munsi ku wa 28 Kamena nibwo hakwirakwiye amakuru mu bitangazamakuru ndetse no kumbuga nkoranyambaga avuga ko umuhanzi Nemeye Platini yaba yasabye gatanya hamwe n’umugore we Ingabire Oliva.
Amakuru yakozemeje avuga ko Platin P yashyikirije ikirego cya gatanya urukiko rw’ibanze rwa Nyamata, ndetse ngo gatanya yashakaga n’umugore we , ngo bayisabye ku mpamvu zabo bwite.
Gusa nubwo amakuru yakomeje gukwirakwira, Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo umuhanzi Platin P yatangaje ko amakuru yose yavuzwe ku bijyanye na gatanya ari ibinyoma.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ibi ubwo yasangizaga ifoto irimo inkuru ivuga aya makuru ubundi akagira ati “Fake News”.
Mu mwaka washize nibwo amakuru yacicikanye mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Platin P yaba yarakoreshe DNA test z’umwana yabyaranye na Oliva agasanga atari uwe.
Amakuru ari gucicikana avuga ko ibi biramutse ari ukuri baba batse gatanye bitewe nibyo bibazo bagiranye umwaka washize, nubwo amakuru nanone avuga ko baba batse gatanya ku zindi mpamvu zabo zihariye.