Ambasaderi Mbabazi Rosemary yatangaje ko yishimiye gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Liberia.
Izo mpapuro yazishyikirije Perezida w’icyo gihugu, Joseph Nyuma-Boakai, kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2024.
Ambasaderi Mbabazi abinyujije kuri X, yagize ati: “Ni iby’agaciro, gushyikiriza Nyakubahwa Joseph Nyuma-Boakai, Perezida wa Repubulika ya Liberia, nkaba nazitanze nk’intumwa idasanzwe ihagarariye inyungu z’u Rwanda muri Liberia.”
Amb. Mbabazi kandi yanahuye n’Umuyobozi w’Umujyi Monrovia ukaba n’Umurwa Mukuru, Hon. John-Charuk Siafa, baganira ku mahirwe ahari y’ishoramari yateza imbere imijyi ya Monorvia na Kigali, Umurwa Mukuru w’u Rwanda, bikorwa mu nyungu z’ibihugu byombi.
Amb. Mbabazi kandi yahuye na Jeff Biblo, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu, Ishinzwe Ishoramari muri Liberia ndetse na Muhammed Bah, Intumwa yihariye ya Perezida wa Liberia, mu by’ishoramari, ushinzwe kwihutisha imikoranire n’ibindi bihugu mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.
Amb. Rosemary Mbabazi uretse kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Liberia, anaruhagarariye mu bihugu bya Ghana, Benin, Togo, Cote d’Ivoire na Sierra Leone.
Amb. Mbabazi yaganiriye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Monorvia ku mahirwe y’ishoramari ry’uyu mujyi n’uwa Kigali.
CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP
Izindi nkuru wasoma:
1. Perezida Museveni yishimiye insinzi ya Perezida Kagame
2.Amasezerano hagati ya FPR-Inkotanyi n’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika
3. Menya amoko atandukanye y’urukundo n’ibiranga buri bwoko