Amakuru y’urupfu rwe yahamijwe na Minisitiri w’Intebe akaba n’uw’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, agira ati “Twihanganishije twebwe ubwacu ndetse n’imiryango ya nyakwigendera Misfer bin Faisal Al Shahwani, wari Ambasaderi wa Leta ya Qatar mu Rwanda, witabye Imana uyu munsi.”
Yakomeje ati “Turasaba Imana Isumbabyose kumwakira no kumubabarira ndetse no gukomeza umuryango we n’abamukundaga bose ibaha kwihangana n’ihumure.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, na we yihanganishije Abanya-Qatar, ati “Mu izina rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, nihanganishije leta ya Qatar ndetse n’umuryango wa nyakwigendera, umu-diplomate akaba na mugenzi wanjye, nyakubahwa Misfer bin Faisal Al Shahwani, Ambasaderi wa Qatar i Kigali, aruhukire mu mahoro.”
Ntabwo hatangajwe icyo Ambasaderi Al Shahwani yaba yazize n’andi makuru ajyanye n’urupfu rwe.
Ambasaderi Al-Shahwani, yatangiye inshingano ze i Kigali mu Ukwakira 2021, ahagera ndetse mu gihe iki gihugu cyatashye inyubako nshya ya ambasade iherereye ku Kimihurura.
Icyo gihe yijeje ko azakomeza kunoza umubano w’u Rwanda na Qatar binyuze mu kubakira ku mubano usanzweho.
Yagize ati “Dufitanye umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi uhereye ku bayobozi bakuru.’’
CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP
Izindi nkuru wasoma:
1. Amasezerano hagati ya FPR-Inkotanyi n’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika
2. Irinde gukora ibi bikurikira niba uri mu Rukundo rushya
3. Niba waryaga umunyu mwinshi bihagarike utarahura n’ibi bibazo