Amerika ikomeje kwitambika umugambi wa Iran kuri Israel

Amerika ikomeje kugaragaza ko idashaka Intambara hagati ya Israel na Iran binyuze ku kumvikanisha impande zombi. Ni nyuma y’umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati y’ibi bihugu.

Byagaragajwe na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika Antony Blinken aho avuga ko hari gukorwa ibishoboka ngo iyo ntambara ntibe.

Blinken avuga ko aherutse kuvugana na bagenzi be bo mu bihugu bikize kurusha ibindi bigize ikitwa G7, ababwira ko amakuru y’ubutasi afite avuga ko Iran ifatanyije na Hezbollah bari gutegura igitero kinini kuri Israel.

Ibi kandi byatumye Biden ateranya Inama y’umutekano yiga ku cyakorwa Iran iteye Israel kandi ngo ibi birashoboka mu minsi cyangwa ibyumweru bike biri imbere.

Umwuka mubi wa Israel na Iran wazamutse cyane nyuma y’ibitero Israel imaze iminsi igaba kuri Iran bikarangira ihitanye Umuyobozi mukuru wa Hamas Ismael Haniyeh iherutse kwivugana.

Nyuma y’urwo rupfu , Iran yahize ko izihorera byanga byakunda. Bivugwa ko izifashisha umutwe wa Hezbollah.

Amerika, Ubwongereza n’ibindi bihugu by’Abanyaburayi byasabye ababituye baba muri Lebanon kuhava inzira zikigendwa.

Iby’uko kuvugana kwabo byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Amerika kiwa Axios.

Advertisements

Izindi nkuru wasoma:

  1. Igisubizo cya Riderman ku kwiyamamariza kuzaba umudepite
  2. Amerika yatangaje ko nta musirikare cyangwa ibikoresho bisigaye muri Agadez
  3. California: Abantu babiri barokotse impanuka y’indege

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top