Ibiro by’umukuru w’igihugu muri America (white house) byatangaje ko Atari ubwanyuma kuko America izakomeza kohereza n’izindi ndege muri kariya karere.
Ku wa gatanu w’icyi cyumweru dusoje Minisiteri y’ingabo z’Amerika (Pentagon) yavuze ko Amerika igiye kohereza indege zayo z’intambara mu burasirazuba bwo hagati kandi ko Atari iby’uwo munsi gusa kuko Ari igikorwa kizakomeza, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ingabo z’Amerika kugira ngo zifashe kurinda ibitero bishobora kugabwa na Irani, kuri Isiraheli n’abahagarariye America muri biriya bice.
Minisitiri w’ingabo, Lloyd Austin, yategetse kandi izindi ndege zishobora kurasa za misile zirasa ku butaka, nk’uko Pentagon yabitangaje ku mugoroba wo ku wa gatanu.
Ibi bibaye nyuma y’amasezerano Perezida Joe Biden yahaye Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu. Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika bibitangaza, ngo ku wa kane, Biden yaganiriye ku koherezwa ibikoresho bishya by’intambara mu rwego rwo kurinda ibitero bishobora guterwa na misile za ballistique na drone za Irani.
Abayobozi b’Abanyamerika bahangayikishijwe no kwiyongera kw’umwuka w’intambara mu Burasirazuba bwo hagati, bitewe n’ibitero biherutse kugabwa ku bayobozi ba Hamas na Hezbollah, bikaba byarazamuye Umwuka wo kwihorera.
Irani iherutse kuvuga ko izihorera nyuma y’urupfu rwa Ismail Haniyeh umuyobozi wa Hamas,wiciwe i Tehran ku wa gatatu, nyuma y’umunsi umwe nyuma y’iyicwa ry’umuyobozi mukuru wa Hezbollah, Fuad Shukr wiciwe i Beirut.