Apple yasohoye iOS 18.2 ifite umwihariko w’ikoranabuhanga rya AI

Uruganda rwa Apple rwashyize hanze ikoranabuhanga rya iOS 18.2 muri iPhone, iPadOS 18.2 muri iPad ndetse na macOS Sequoia 15.2 muri mudasobwa zikorwa n’urwo ruganda rusanzwe ruri mu ziyoboye mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga ryashyizwe hanze ni irifasha ibikoresho bya Apple gukora neza (operating systems), rikazatuma abakoresha ibikoresho bya Apple barushaho kujyana n’ibigezweho, dore ko rikoresha cyane ikoranabuhanga rya AI.

By’umwihariko, nk’uko Apple yari yarabisezeranyije, iri koranabuhanga rifasha abafite ibikoresho bya Apple kuba bakora ifoto bifashishije amagambo, uretse ko aya mafoto ari mu bwoko bwa ’cartoons’ aho kuba amafoto asa nk’aho ari ukuri, ibigamije kwirinda ikoreshwa nabi ryayo.

Iri koranabuhanga rirema amafoto rifite ’application’ yaryo yihariye, uretse ko riboneka mu zindi ’application’ nka Messages, Freeform na Keynote.

Nk’uko byari byitezwe kandi, iri koranabuhanga rishya rya Apple rikoranye na ChatGPT, aho umuntu ashobora kwifashisha Siri, ikaba yamufasha kubona ibindi bisobanuro hifashishijwe ChatGPT.

Advertisements

Iri koranabuhanga kandi rizafasha abakoresha ibikoresho bya Apple kuba bashobora kurema ’emojis’ cyane cyane mu gihe bari kwindikirana n’abandi.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top