Aba bakinnyi bombi bageze muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino wa 2023-24 gusa nka Apam we ntabwo yagize umwaka mwiza aho n’amahirwe yabonye atayabyaje umusaruro ni mu gihe Picthou nubwo yakinnye atatanze umusaruro yari yitezweho.
Picthou mbere gato y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 urangira, yari yasabye ubuyobozi bwa APR FC ko bwamurekura akajya gushakira ahandi ariko baramwangira.
Nyuma y’uko APR FC ibonye umutoza mushya ukomoka muri Serbia, Darko Novic yakinishije uyu mukinnyi ku mukino umwe wo gufungura Stade Amahoro wo batsinzemo Police FC 1-0.
Yakinnye iminota 45 y’igice cya mbere ahita amusimbuza Lwanga, kuva icyo gihe ntabwo yongeye kumukinisha cyane muri CECAFA Kagame Cup aho ikipe iri muri Tanzania.
Amakuru avuga ko uyu mutoza atashimiye urwego rwa Pitchou ndetse bivugwa ko yasabye yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko atamufite mu mibare bibaye ngombwa banamurekura.
Bivugwa ko rero Pitchou ashobora gutandukana na APR FC akaba yakwerekeza muri Libya ahari amakipe amwifuza.
Undi mukinnyi ni Apam Assongue Bemol nawe bisa n’aho atazabona umwanya wo gukina ku ngoma ya Darko Novic.
CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP
Uyu na we abahagarariye inyungu ze bakaba bamaze iminsi mu biganiro na APR FC basaba ko yarekurwa kuko atazakinishwa.