APR FC izanye i Kigali rutahizamu w’umunya Brazil

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga 2024, APR FC yakiriye umukinnyi w’umunya-Brésil Juan Batista waje kuganira na yo mbere yo Gusinya amasezerano.

Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko asanzwe akina hagati mu kibuga ariko asatira izamu.

Amashusho yafashwe n’umunyamakuru Sam Karenzi wa Fine FM amwerekana agera ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, aho yageze aturutse i Addis-Abeba muri Ethiopia.

Sam Karenzi ukurikiranira hafi ’transfers’ z’abakinnyi ba APR FC iri kugura muri iyi minsi, yatangaje ko Juan Batista agomba kubanza kumara icyumweru akora imyitozo muri APR FC, yamushima akaba ari bwo imuha amasezerano.

Uyu munya-Brésil yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya bamaze kugera muri APR FC, barimo umunya-Sénégal Aliou Souané wamaze gutsinda ikizamini cy’ubuzima gusa akaba agitegereje gushyira umukono ku masezerano.

Barimo kandi abanya-Ghana: Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yussif bombi bamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Advertisements

Undi mukinnyi kugeza ubu uvugwa muri APR FC ni Mamadou Sy, rutahizamu w’umunya-Maurtanie.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top