APR FC yakwigaranzura AS Kigali itaratsinda kuva mu 2018?

AS Kigali ni imwe mu makipe agora cyane APR FC kuko mu mikino 16 iheruka kuzihuza, iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yatsinzemo ine, iy’Ingabo z’Igihugu itsinda itatu mu gihe zanganyije inshuro icyenda.

Abanyamujyi ni bo baheruka intsinzi vuba muri Shampiyona kuko batsinze umukino wo muri Kamena 2022 ku bitego 2-0.

APR iheruka gutsinda AS Kigali muri Shampiyona ku wa 23 Ukuboza 2018 ubwo yatsindaga ibitego 3-0. Mu mwaka w’imikino ushize, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 na 2-2 haba mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Amakipe yombi agiye kongera guhura mu mukino uterejwe ku Cyumweru, tariki ya 1 Ukuboza 2024, mu mukino w’Umunsi wa 11 wa Shampiyona y’u Rwanda ‘Rwanda Premier League’.

AS Kigali igiye gukina uyu mukino ifite abakinnyi bose bayo, ndetse mu mikino itanu iheruka gukina muri Shampiyona y’u Rwanda yatsinze itatu, inganya umwe inatsindwa undi. Uko ni ko bimeze kuri APR FC.

Kuri iyi nshuro ya 30 impande zombi zigiye guhura kuva mu 2009, zizakiranurwa n’umusifuzi Rulisa Patience, uzafatanya na Karangwa Justin, Mbonigena Seraphin na Nizeyimana Is’haq. Komiseri w’umukino ni Hakizimana Louis.

Ni umukino ukomeye kuko uzahuza AS Kigali irushwa amanota atatu na Rayon Sports ya mbere mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatandatuirushwa amanota icyenda.

AS Kigali izakira umukino yamaze gushyira hanze ibiciro ku bifuza kuzawukurikirana, aho byagizwe 2000 Frw, 5000 Frw, 10 000 Frw na 20 000 Frw ku bazagura amatike mbere, ndetse ku munsi w’umukino bizaba ari 3000 Frw, 5000 Frw, 15 000 Frw ndetse na 30 000 Frw.

Usibye uyu hateganyijwe indi mikino harimo ugomba guhuza Police FC n’Amagaju FC kuri uyu wa Gatanu, ku wa Gatandatu Rayon Sports ikazakirwa na Vision FC.

Advertisements

Uyu mukino na wo wa Gikundiro iyoboye Shampiyona n’amanota 23, uzasifurwa na Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’ afatanyije na Mutuyimana Dieudonné, Mugisha Fabrice na Umutoni Aline mu gihe Komiseri azaba ari Rwirasira François.

 

APR FC ikeneye gukuraho amateka mabi yo kudatsinda AS Kigali
AS Kigali yatsinze imikino yayo ibiri iheruka

 

APR FC iheruka gutsinda Bugesera FC
Abakinnyi ba AS Kigali bose bameze neza

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top