APR Fc yatandukanye n’abakinnyi bayo 2 b’abanya-Nigeria

Ikipe ya APR FC iracyakomeje ibiganiro bigamije gutandukana n’abakinnyi babiri bakomoka muri Nigeria, Nwobodo Chidiebere Johnson na Godwin Odibo, nyuma y’uko aba bakinnyi banze icyifuzo cya APR FC cyo gusesa amasezerano mu bwumvikane.

APR FC imaze iminsi ishaka uko yisezerera abakinnyi batakiri mu mibare yayo. Ku ikubitiro, yatangiye kumvikana na Apam Bemol Essongwe, wari umaze igihe adakina ariko akaba yari asigaje igihe gito ku masezerano ye. Nyuma yo gukemura ikibazo cya Apam, APR FC yerekeje ku bandi bakinnyi babiri basatira baca ku mpande, aribo Nwobodo Johnson na Godwin Odibo.

Ikipe yabasabye gusesa amasezerano igateganya kubishyura imishahara y’amezi atandatu, ikabareka bakajya kwishakira amakipe mashya. Gusa amakuru avuga ko aba bakinnyi banze iki cyifuzo, basaba kwishyurwa amafaranga yose asigaye ku masezerano yabo, angana n’imishahara y’amezi 30, kuko buri wese yasinye amasezerano y’imyaka itatu.

Nyuma y’uko aba bakinnyi banze kwishyurwa amezi atandatu, APR FC yemeye kuzamura ayo mezi akagera ku munani. Nubwo bimeze bityo, Nwobodo na Godwin bakomeje gutangaza ko bifuza kwishyurwa amafaranga yose basigaje mu masezerano. Iki cyifuzo ariko cyanzwe n’ubuyobozi bwa APR FC, buvuga ko butiteguye kubikora.

Umwe mu bantu b’imbere mu ikipe yatangaje ko mu gihe impande zombi zitabasha kumvikana, aba bakinnyi bashobora gushakirwa amakipe batizwamo cyangwa bakamanurwa mu ikipe y’abato.

Nwobodo yari yaguzwe na APR FC mu rwego rwo gusimbura Mugisha Gilbert. Yavuye muri Rangers FC muri Nigeria aguzwe ibihumbi $60 (abarirwa muri miliyoni 81 Frw). Gusa, biravugwa ko byamugoye kwinjira mu mikinire y’iyi kipe, ndetse umutoza ntiyamwemera. Hanagaragaye amakuru y’uko imyaka ye y’amavuko itizewe neza, ibintu byakomeje gutera urujijo.

Nwobodo ngo ntiyigeze arangwa no gukurikiranwa bihagije mbere yo kugurwa. APR FC yamuguriye ku mashusho gusa, agaragaza ubuhanga bwe, ariko birangira adakinnye umukino n’umwe mu ikipe y’Ingabo.

Godwin Odibo we yaje muri APR FC avuye muri Sporting Lagos yo muri Nigeria, ikipe yari imanutse mu cyiciro cya kabiri. Yaguzwe amafaranga make ugereranyije n’abandi bakinnyi ba APR FC, ariko na we ntiyashoboye kwemeza abatoza n’abafana b’iyi kipe.

Amakuru avuga ko Odibo yari yarananiwe gukora imyitozo mu minsi ya mbere ageze muri APR FC. Byongeye, byavuzwe ko abashinzwe kumushakira amakipe bagerageje kumushyira mu nzira ya Enyimba FC kugira ngo iyi kipe ize kumushakira igitutu cyatuma APR FC imugura.

Advertisements

Iki kibazo gikomeje gushyira APR FC mu gihirahiro kuko aba bakinnyi bose bombi basabye ibihwanye n’ibyo ikipe idashaka kwemera, bituma ibiganiro bikomeza kugorana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top