APR FC yatangiye ibiganiro byo kwibikaho rutahuzamu umaze iminsi ahesha intsinzi ikipe y’igihugu Amavubi uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Nshuti Innocent, uherutse gutandukana n’ikipe ya One Knoxville Tennessee yo mu kiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biravugwa ko ari mu biganiro n’ikipe ya APR FC kugira ngo ayigarukemo.

Amakuru yizewe aturuka mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi avuga ko ibiganiro hagati y’impande zombi byatangiye, kandi hari icyizere cy’uko ashobora kongera kwambara umwambaro wa APR FC, ikipe yavuyeho ajya muri Amerika.

Nshuti Innocent yamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru nyarwanda kubera impano ye yo gutsinda ibitego no gutanga imipira ivamo ibitego. Gusubira muri APR FC byaba ari intambwe ikomeye yaba ku mukinnyi ubwe ndetse no ku ikipe igaragaza ubushake bwo gukomeza kwitwara neza mu marushanwa yo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Tukiri kubaza ibijyanye n’aya makuru, ubuyobozi bwa APR FC ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro, ariko abakurikiranira hafi ibya ruhago nyarwanda bavuga ko bishoboka cyane ko Nshuti Innocent yagaruka mu ikipe yamureze akazamukira muri ruhago.

Advertisements

Turakomeza gukurikirana iby’iki kibazo kugira ngo tumenye aho ibiganiro bizasorezwa, niba uyu rutahizamu w’amateka mu mupira w’amaguru w’u Rwanda azagaruka muri APR FC, cyangwa se niba hari indi kipe imurwanira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top