As Kigali yatangaje ko yiteguye guhagarika umuvuduko wa Rayon Sports

Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Nshimiye Joseph, yatangaje ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo batsinde Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu. Yavuze ko AS Kigali yiteguye neza kandi ifite icyizere cyo kwegukana intsinzi muri uyu mukino ukomeye.

Nshimiye yemeje ko uyu mukino uzaba ukomeye kuko uhuza ikipe ya mbere n’iya kabiri muri Shampiyona. Yagaragaje ko abakinnyi ba AS Kigali bose bameze neza, nta muvune cyangwa amakarita atuma badakina, bityo bafite amahirwe yo gutsinda umukino uko byagenda kose.

Yongeyeho ko n’ubwo Rayon Sports itaratsindwa, itarahura n’amakipe menshi akomeye uretse APR FC. Yavuze ko AS Kigali ifite abakinnyi bafite ubunararibonye n’ubusatirizi bukomeye buzaba ikibazo kuri Rayon Sports, ashimangira ko bizeye intsinzi ishimishije.

Ku bijyanye n’umurindi w’abafana ba Rayon Sports, Nshimiye yasabye abakinnyi be kudaterwa ubwoba n’abafana kuko nabo babafata nk’abo. Yagaragaje ko abafana b’umupira w’amaguru bashobora guhindura aho bibaye ngombwa, kandi yizeye ko abafana bazashyigikira AS Kigali mu gihe batsinze igitego.

Advertisements

Yashoje yizeza abakunzi b’umupira ko uyu mukino uzaba ukomeye kandi uzabonekamo ibitego byinshi. Yabasabye kugura amatike hakiri kare kuko ibiciro bizazamuka kuva ku wa Gatanu. Ubu Rayon Sports ni iya mbere n’amanota 30 mu mikino 12, mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 23.

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top