Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaye imyitozo ya mbere ku kibuga cyayo cyo mu Nzove, ni mu rwego rwo kwitegura umukino ifitanye na mukeba APR FC uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena uzaba ugamije gusogongera kuri Stade Amahoro nshya mbere yo kuyitaha ku mugaragaro tariki ya 4 Nyakanga.
Mu myitozo ya Rayon Sports hagaragayemo abakinnyi benshi basanzwe mu ikipe ya mbere barimo nk’umunyezamu Khadim N’diaye, Nsabimana Aimable na Eric Ngendahimana kandi bose basoje amasezerano ariko biteguye Derby yo kuri stade Amahoro.
Usibye aba bakinnyi, imyitozo ya Rayon Sports yagaragayemo abakinnyi babiri b’abarundi barangije kumvikana nayo, aribo Fred Niyonizeye wakiniraga Vitalo yo mu Burundi yatwaye igikombe doreko yanabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona, ndetse na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati yabaye iya gatatu, aho yatsinze ibitego 18 akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi muri shampiyona ishize.
Imyitozo ya Gikundiro ikaba yakozwe n’abakinnyi 26 kuri uyu munsi hari hanarimo abagera kuri batanu baturutse muri Afurika y’ Uburengerazuba bari mu igeragezwa, ndetse n’umunyezamu ukomoka muri Congo Kinshasa wakiniraga Dauphins Noir, witwa Jackson Lunanga wari mu izamu rya Congo ubwo Amavubi U23 yanyagirwaga na Congo U 23 ibitego 5-0.
Ubwo imyitozo yari isojwe, umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette wari kumwe na Rwaka Claude utoza ikipe y’abagore yatangaje ko yatunguwe n’uburyo abakinnyi be bahagaze neza kandi bamaze igihe badakina, yizeza n’aba-Rayon ko bazegukana intsinzi kuri uyu wa gatandatu.
Ati: “Twagize imyitozo myiza aho natunguwe n’urwego abakinnyi bariho kandi hashize ibyumweru nka bitatu duhagaritse shampiyona. Ni ikintu cyerekana ko ahari aho bari bakoraga bityo twizeye kuzitwara neza kuri uyu wa gatandatu”.
“Tugomba gutsinda APR FC kuko iyo tugiye mu kibuga ni yo iba ari intego yacu ya mbere, kandi tuzakora ibishoboka ngo tubatsinde nubwo wenda hari benshi mu bakinnyi twifuza tutari twabona.”
Abakinnyi Rayon Sports isanganywe batagaragaye mu myitozo, barimo nka Serumogo Ally uri mu igeragezwa hanze na Mucyo Didier, mu gihe Arsene Tuyisenge we yarangije kujya muri mukeba APR FC na ho Muhire Kevin akaba yari mu ikipe y’igihugu.