Sœur Immaculée Uwamariya, umubikira w’Umu-Bernardine wamamaye mu nyigisho zubaka umuryango, yagaragaje urugendo rwe rwo kuba umubikira mu kiganiro kuri RBA ku wa 25 Ukuboza 2024. Yavuze uburyo yirengagije ibyifuzo by’abasore benshi bamusabaga ko yababera umugore, ahitamo kwiha Imana kuko yumvise ari umuhamagaro we.
Sœur Uwamariya yatangiye urugendo rwo kwiha Imana ku wa 25 Ukwakira 1994, yinjira muri Couvent asengeraga muri Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali. Nyuma y’imyaka itatu ahabwa amahugurwa, yasezeranye amasezerano ya mbere yo kwiha Imana ku wa 15 Kanama 1997. Mu 2000, nyuma yo kunyura mu rugendo rurerure rw’ubuzima bwo kwiha Imana, yasezeranye amasezerano ya burundu.
Nyamara, uyu muhate we ntiwari wumvikana mu muryango we, cyane ko yari umwe mu bake bari basigaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bamwe basabaga ko yashaka umugabo, akabyara, agafasha gusubukura umuryango, ariko we yagumye ku mahitamo ye.
Sœur Uwamariya yavuze ko yafashe iki cyemezo mu 1992 afite imyaka 22, ubwo yari arangije amashuri yisumbuye kandi afite akazi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Yagize ati:
“Imana ni yo idutora ikaduhamagara. Iyo itubwiye ko idukunda ishimishwa ko natwe tuyiha igisubizo cya Yego. Numvise ijwi ry’Imana mu mutima wanjye, ngerageza gusenga, kugisha inama, umunsi ugeze mfata icyemezo.”
Nubwo abasore benshi bamusabaga urukundo, yahisemo kwitandukanya na bo bose kugira ngo yerekeze ku gushimangira umuhamagaro we.
Uretse kuba umubikira, Sœur Uwamariya ni Umuyobozi w’Ishuri ry’Abakobwa rya College St. Bernard Kansi riherereye mu Karere ka Gisagara. Ni na we washinze umuryango ‘Famille Espérance’, wagize uruhare mu kubaka umuryango uhamye, wubakiye ku ndangagaciro z’Iyobokamana n’ubumuntu.
Mu nyigisho ze, ashimangira ko umuryango ari ishingiro ry’ubuzima bwiza, agendeye ku miterere y’umuryango wa mbere waremwe n’Imana. Yagize ati:
“Ishingiro ry’umuryango ni Imana ubwayo kuko ni yo yawuremye. Ni yo mpamvu urugo rutagira Imana rudashobora kuramba. Iyo umuryango ari mwiza, abana, igihugu, sosiyete n’ibindi byose biba byiza.”
Agaragaza ko yitegereza umuryango w’ubu, akababazwa n’ibibazo byinshi birimo gutandukana kw’abashakanye, uburere bubi bw’abana, n’ubukene. Nyamara, afite icyizere ko umuryango uzakomeza kuba umusingi wa byose igihe uzitabwaho.
Ku bijyanye n’abababaye cyangwa bafite ibibazo bikomeye, Sœur Uwamariya yavuze ko bakwiriye gukomera, yerekana urugero rwa Yezu wavukiye mu buzima butoroshye. Yagize ati:
“Yezu ntiyavukiye mu bitaro cyangwa aheza. Yavukiye mu kirugu, mu bukene, mu mbeho. Nubwo waba ubabaye, Imana izi amateka yawe. Komera kuko muri kumwe.”
Urugendo rwa Sœur Uwamariya ni urugero rukomeye rw’umuhamagaro no kwitangira abandi. Asaba buri wese, cyane cyane abakiri bato, gusobanukirwa n’intego z’ubuzima, agashimangira ko Imana igira umugambi mwiza ku muntu wese uyizera kandi uyishingikirije.