Abanyarwanda n’inshuti zabo barenga 400 batuye muri Canada bizihije imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe ndetse n’imyaka 62 ishize rubonye Ubwigenge, mu gikorwa cyabereye ahazwi nka Shaw Centre trillium Ballroom.
Ni igikorwa cyatangijwe no kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, gikurikirwa n’Ijambo ry’Uhagarariye u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro wavuze ko Umunsi wo Kwibohora uvuze byinshi mu mateka y’u Rwanda.
Yavuze ko itariki ya 4 Nyakanga isobanuye igihe u Rwanda rwikuye mu mateka mabi rwarimo, rugatangira inzira y’iterambere yaranzwe no kwishakamo ibisubizo, ikayoborwa n’ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda, burangajwe imbere na Perezida Kagame.
Yakomeje asobanura ko amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo yatumye rusobanukirwa ingaruka mbi z’umutekano muke, ashimangira ko ari ngombwa ko ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishakirwa ibisubizo kuko bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda, cyane ko ako gace karimo Umutwe witwaje intwaro wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Yagaragaje ko afite icyizere cy’uko Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ishobora kugira uruhare mu gukemura ibi bibazo.
Uyu muyobozi yanashimiye ubufatanye bwiza bukomeje kuranga u Rwanda na Canada, cyane ko ibihugu byombi bifatanya mu nzego nyinshi.
Yanagarutse kandi ku myitwarire myiza y’Abanyarwanda muri Canada, ituma bahagararira igihugu cyabo neza, aboneraho umwanya wo kubibutsa kuzitabira ibikorwa by’amatora ndetse no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Komanda w’Ingabo za Canada zo mu Mazi, Vice Admiral Angus Topshee, yavuze ko iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka ishize rishimishije, ashimangira ko u Rwanda ari isomo ibindi bihugu bikwiriye kwigiraho muri rusange.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko Canada izakomeza kugira uruhare mu kurengera ibikorwa by’umutekano hirya no hino ku Isi.
Caroline Delaney wari uhagarariye Guverinoma ya Canada yagarutse ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko imibanire y’ibihugu byombi ikomeje gutera imbere cyane cyane nyuma y’ifungurwa ry’Ibiro bihagarariye Canada mu Rwanda.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko imibanire hagatiy’ibihugu byombi izarushaho gukomeza, dore ko n’ubundi bisanganywe imibanire myiza ndetse bigahurira mu Miryango mpuzamahanga nka Francophonie na Commonwealth.