Congo abana b’abasore bari gufatwa bashinjwa gukorana na M23

Muri Operasiyo yabaye ku munsi wo kuwa gatanu w’iki cyumweru, yiswe “Gusukura Goma”, umuyobozi w’umugi wa Goma yatangaje ko hafashwe abana b’insore sore bacyekwaho kuba bakorana na M23 mu buryo bw’ibanga.

Iyi operasiyo yatangijwe n’uyubora ingabo mu mugi wa Goma, ndetse aba bana bafatitwa ku kiyaga cya Kivu, aho bivugwa ko bari bahafite ubwato bifashisha mu kwambuka bajya aho M23 ibarizwa, ndetse bakaba bajya banabashyira ibyo kurya n’ibindi bikoresho.

Leta ya Goma yatangaje ko iyi operasiyo igiye gukomeza hashakishwa abandi bose bashobora kuba bafatanya n’uyu mutwe bita uwiterabwoba. Naho ku ruhande rwa M23 ntacyo batangaza kuri aya makuru.

Abaturage benshi bakomeza kugaragaza ko bazagenda barushaho kwiyunga ku gisirikare cya M23 kugirango bajye babasha kwirwanaho, igihe ingabo za FARDC n’abambari bazo babateye.

Advertisements

M23 nayo ivuga ko ikomeje kwishimira ko hari abasirikare ba FARDC bari kuyivamo bakaza kwiyunga kuribo, ndetse ko abaturage badahwema kubashyigikira mu rugendo rwo guharanira uburenganzira bwabo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top